Huye: Abitwaje imihoro n’ibibando bakomerekeje umuturage baranasahura
Amakuru

Huye: Abitwaje imihoro n’ibibando bakomerekeje umuturage baranasahura

BYUKUSENGE Annonciatte

February 24, 2026

Abantu umunani batahise bamenyekana bitwaje imihoro n’ibibando bateye mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagali ka Matyazo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, basiga bakomerekeje umuturage banasahura ibikoresho bitandukanye byari mu kabari.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 rishyira kuri uyu Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, biba mu kabari k’uwitwa Akure Carine wari umaze igihe akahafunguye.

Akure Carine yabwiye Imvaho Nshya ko abo bagizi ba nabi baje mu masaha yo gukinga akabari bagatera ubwoba abakozi be bari bagejeje igihe cyo gukinga. Yagize ati: “Abakozi bankorera ubwo bari barimo bafunga ngo batahe, mu kabari hari hasigayemo umukiriya umwe w’umugabo. Ubwo begeranyaga ibikoresho ngo bakinge, hinjiye abagabo 8 bafite imihoro n’ ibibando. Bahise bababwira ngo baryame hasi kandi ugerageza kubyuka baramutema.”

Akure yakomeje avuga ko abo bakobwa babiri n’uwo mukiliya w’umugabo bahise baryama hasi, abo bagizi ba nabi bamanura televiziyo bari bamaze iminsi bashyizemo kuko ari ahantu hashya bari batangiye gukorera.

Ngo bahise batwara telefoni ngendanwa ebyiri, mudasobwa za iPad 2 n’ imashini ya mudasobwa y’uwo mukiliya.

Ati: “Uwo mukiliya w’umugabo yagerageje kubaza ibirimo kuba, arabyuka agerageje kubarwanya baramutema arakomereka kuko yari abonye barimo gupakira inzoga za likeri.”

Akure avuga ko yamaze gutanga ikirego ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bamufashe gukurikirana abo bagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’ Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yemereye Imvaho Nshya iby’aya makuru avuga ko inzego zitandukanye zikomeje gukora iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati: “Ayo makuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze. Polisi yihutiye gutabara, uwakomeretse agezwa kwa muganga ahabwa ubutabazi, ubu yatashye ari mu rugo.”

Agaruka ku kibazo cy’umutekano muri aka kagali ka Matyazo, yavuze ko nta kibazo cy’umutekano mucye kihasanzwe, ahubwo ari urugomo rw’abajura basanzwe ndetse ashimangira ko hari abamaze gufatwa bakurikiranweho icyo cyaha.

Ati: “Nta kibazo cy’ umutekano mucye gihari, ahubwo ni abantu badashaka gukora bakishora mu bikorwa by’ubujura. Iperereza ryatangiye kandi babiri bafashwe. Harimo n’abari abakozi babo bikekwa ko babifitemo uruhare, na bo batawe muri yombi.”

Akomeza avuga ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya ituze ry’abaturage, ahubwo agira inama buri wese wumva ko azabeshwaho no kwiba ko akwiriye gukura amaboko mu mufuka agakora.

Polisi yatangaje ko aba batawe muri yombi bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Aha ni ku nyubako ikoreramo akabari kibwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA