Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, babangamiwe no kuba bamaze igihe batunze amavomo adakora, bakaba bagowe no kuba barasubiye ku gukoresha amazi y’igishanga abagiraho ingaruka zitandukanye.
Abavuganye na Imvaho Nshya ni abo mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi, bavuga ko batakibona amazi meza kuko ivomo ryabo ritagikora, ari na yo mpamvu basubiye kuvoma amazi mabi y’igishanga.
Uwimana, umwe mu bahoze bavoma kuri iri vomo, yagize ati: “Aya mazi twayahawe na WASAC ifatanyije World Vision. Aya mazi twayavomye igihe gito, nyuma aza kugenda burundu. Twagerageje kubwira ubuyobozi, ariko ntabwo badufashije ibirambye kuko aza nka kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, na bwo akamara amasaha abiri gusa.”
Akomeza avuga ko bataregerezwa iri vomo bavomaga mu gishanga cyitwa Nyirampana, akaba ari na cyo basubiye kuvomamo kuko amazi meza bari bishimiye batayabona.
Ati: “Twagize umunezero udasanzwe ubwo twabonaga ko twegerejwe amazi meza. Twumvaga dutandukanye no kurwaza abana kubera kunywa amazi mabi natwe tukagira ubuzima bwiza, ariko si ko byagenze kuko ubu twasubiye kuvoma Nyirampana. Ni kure kuko harimo urugendo rw’isaha bitewe n’uko ari ukuzamuka umusozi.”
Kamana, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko, na we avuga ko kuba bafite ivomo ritagira amazi byabagizeho ingaruka kuko hari abanyantege nke batabasha kumanuka umusozi ngo bazane amazi bitewe n’uko ari kure.
Ati: “Nk’ubu umukazana wanjye aratwite, ariko ntyiyabasha kujya kuvoma mu gishanga. Nubwo yazinduka mu gitondo akajyayo, kuzamuka umusozi yikoreye ijerekani y’amazi ni ikibazo. Si abatwite bigoye bonyine kuko hari n’abakecuru badafite imbaraga zijyayo. Ibi bituma bakora urugendo rw’iminota nka 40 bakajya kuvoma mu wundi Mudugudu, ariko na bwo hajyayo abahegereye kuko abatuye kure y’ivomo ry’undi Mudugudu na bwo kugerayo biragoye.”
Akomeza avuga ko andi mavomo yubakiwe rimwe n’iryabo yo akora ntakibazo, ariko batazi ikibazo iryabo ryagize.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo abaturage biyongera amazi bakoresha na yo agenda yiyongera bityo ingano ihari ikabasaranganywa.
Ati: “Iyo havuye izuba ryinshi amazi aragabanyuka mu masoko bigatuma ingano y’amazi igabanyuka. Turi muri gahunda yo gusaranganya, umenyeshe abaturage no gukurikirana ko yubahirizwa. Hari n’umushinga mu gihe kiri imbere wo kongera amazi muri rusange mu gice cy’umujyi kubera ko uko abaturage biyongera n’amazi akenerwa bigomba kujyana.”
Ubushakashatsi bwa 7 ku mireho y’ingo mu Rwanda bugaragaza ko abishimira kubona amazi meza yo kunywa batuye mu Mujyi ari 40% bavuye kuri 53%, kimwe no mu cyaro bari ku gipimo cya 48% bavuye kuri 53%.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029), u Rwanda rufite intego yo kugeza amazi meza ku baturage 100%, bavuye kuri 90% bagerwagaho na yo mu mpera za 2024.
Intego nyamukuru ni uko buri muturage azaba afite amazi meza hafi ye, harimo kugeza amazi mu ngo nshya miliyoni imwe.

