Huye: Amazi anyura mu gishanga cya Munyazi akomeje guteza ibihombo abahinzi
Ubukungu

Huye: Amazi anyura mu gishanga cya Munyazi akomeje guteza ibihombo abahinzi

BYUKUSENGE Annonciatte

March 21, 2026

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Munyazi gikora ku Mirenge ya Mbazi na Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko umugezi ukinyuramo amazi yawo atwara ubutaka n’imyaka yabo bikabashyira mu gihombo.

Kubera amazi menshi yuzura iki gishanga mu gihe cy’imvura, bavuga ko uyu mugezi uramutse uhawe inkombe utakongera kubatwarira ubutaka.

Nshimiyimana Jean Claude, ni umuhinzi w’umuceri muri iki gishanga yabwiye Imvaho Nshya ko ayo mazi yahoze ari make nta kibazo ateje ariko ubu akaba yariyongereye cyane.

Ati: “Mbere wari umugende, ntabwo wari umugezi. Uko imvura yagiye igwa amazi akuzura, ubutaka bwagiye bugenda kugera ubwo umugende uhindutse umugezi.

Ubuyoboyozi budufashije bukadukorera inkengero zawo, ntabwo ubutaka bwakomeza kugenda ndetse no kuwambuka byatworohera”

Akomeza avuga ko iki gishanga kirimo inzira nyabagendwa yambukiranya uyu mugezi kuko hari ivomo kandi abatuye mu Kagali ka Rukira na Sovu mu Murenge wa Huye bambuka baza kuvoma, n’abatuye mu Kagali ka Kabuga mu Murenge wa Mbazi na bo bavoma muri iki gishanga cyangwa bakambuka bagiye muri Huye.

Mukarugwiza Betty na we ahinga umuceri muri iki gishanga cya Munyazi. We avuga ko mu gutunganya inkengero z’uyu mugezi, hakwiriye guterwaho ibiti bifata ubutaka.

Ati: “Kubera ko imigano tubona ari yo ikunze guterwa ku nkengero z’imigezi, na hano bazayidutereraho igafata ubu butaka, umugezi ntukomeze kwaguka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, yabwiye Imvaho Nshya ko abakorera ubuhinzi muri iki gishanga badakwiriye gutekereza gutera imigano ku nkengero z’uyu mugezi, ahubwo bahatera ibindi bibyara amafaranga kandi bigafata n’ubutaka.

Ati: “Imigano ni ibiti bifata ubutaka, ariko nta kindi byamarira aba bahinzi. Nabagira inama yo gutera ibisheke ku nkombe z’uwo mugezi, kuko bizafata ubutaka banabigurishe bakuremo amafaranga. Ni byo bifite akamaro mu buryo bubiri.”

Kurwanya ibiza biterwa n’ibishanga mu Rwanda ni gahunda igamije kurengera ibidukikije, kurinda ubuzima bw’abaturage, no kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi.

Abahanga mu kubukungabunga ibidukikije bavuga ko ingamba zafatwa zikubiyemo gufatanya hagati ya Leta n’abaturage, gucunga imikoreshereze y’ubutaka, no gushyira mu bikorwa amategeko arengera ibishanga harimo guca inzira z’amazi, gutera ibiti, guca imirwanyasuri no kubaka amaterasi y’indinganire imusozi.

Kubera imvura nyinshi umugezi waragutse utwara ubutaka
Mu gihe cy’imvura umugezi uzura imyaka ikarengerwa n amazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA