Huye – Maraba: Imvura yasenye ikiraro cyo mu kirere
Amakuru

Huye – Maraba: Imvura yasenye ikiraro cyo mu kirere

BYUKUSENGE Annonciatte

March 21, 2026

Abatuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye baravuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026 guhera mu ma saa mbiri z’ijoro kugera saa munani z’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu, yasenye ikiraro cyo mu kirere kibahuza n’ Umurenge wa Kigoma.

Abaturiye uwo mugezi wa Mwogo, bavuga ko icyo kiraro cyubatswe kubera ko ibiza byatumaga batabasha kwambuka ngo bagenderanire n’Umurenge wa Maraba banyuze mu mazi, kubera ko mu gihe cy’imvura wajyaga wuzura ugatwara ubuzima bw’abantu.

Nyiraminani utuye mu Kagali ka Sumba, akaba aturiye umugezi wa Mwogo, yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba ibiza byasenye ikiraro, n’imyaka bahinze mu gishanga nayo yatwawe n’ibiza.

Ati: “Twari tumaze iminsi dufite umutekano kubera ikiraro cyo mu kirere twubakiwe. None n’ubundi Mwogo yongeye kuzura iragisenye kuburyo nta muntu wabona uko ayambuka ngo ajye muri Kigoma. Imyaka twahinze yose yarengewe n’amazi ku buryo nta musaruro dutegereje.”

Akomeza avuga ko uretse imyaka n’ikiraro, abatuye hafi ya Mwogo bamwe amazi yabasanze mu rugo kuko yarenze ibisheke bihinze hepfo y’ahatuwe, akazamuka Akagera ku ngo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwihanganishije abatuye mu Murenge wa Maraba na Kigoma bakoreshaga icyo kiraro, banagira inama abaturage gukoresha izindi nzira.

Ubutumwa ubwo buyobozi bwanyujije kuri X bugira buti: “Abasanzwe bakoresha iki kiraro cyo mu kirere cyasenywe n’ibiza ku mugezi wa Mwogo, ubu bashobora gukoresha umuhanda uca mu Murenge wa Maraba unyuze mu Kagali ka Kanyinya – Kabuye – Iiro by’Umurenge wa Maraba, ukabageza ku muhanda wa Kaburimbo. 

Bashobora kandi no gukoresha umuhanda wo mu Kagali ka Kanyinya – Gasumba – VTC Mwogo, ukabageza ku muhanda wa Kaburimbo.”

Ku wa Gatanu, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe, yahitanye abana babiri, inakomeretsa abandi bantu bane ndetse yangiza hegitari zirenga 30 z’ibihingwa.

Umugezi wa Mwogo wuzuye utwara ikiraro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA