Iyi nzu bamwe bashobora kubona nk’iciriritse ni inzozi zabaye impamo kuri Nyiramariya Jacqueline n’umubyeyi we babwiwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu w’Agasharu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye, ko bari ku rutonde rw’abaturage batishoboye kurusha abandi bagiye kubakirwa.
Uyu munsi Nyiramariya arashima abaturage bamuhaye Umuganda n’ubuyobozi bwatanze amabati, uyu munsi akaba ari mu nzu itekanye nubwo umubyeyi we bayemerewe bari kumwe aheruka kwitaba Imana.
Aganira na Imvaho Nshya, Nyiramariya yagarutse ku mibereho ye n’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana witwa Nyirakubana yari anafite ubumuga bwo kutabona.
Ati: “Umuntu ugeze mu za Bukuru aba akeneye kwitabwaho by’umwihariko kubona aho kuba kuko umubiri uba umaze kugira imbaraga nke, ariko si ko byagenze kuri njye n’umubyeyi wanjye, kuko amaze gupfakara ni njyewe twabanye, bitewe n’uko yari afite ubumuga bwo kutabona.”
Akomeza avuga ko yagowe no kubaho batagira icumbi rizima kuko babaga mu nzu isakaje amabati yagiyeho mu mwaka wa 1992.
Ati: “Urumva umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kandi atishoboye, ntabwo yari kumenya ko ibati ryashaje ngo hashyirweho irindi. Naje kumwitaho nsanga anyagirwa. Iyo imvura yagwaga ntahari yamunyagiriraga aho namusize, kandi nubwo yabaga ari muri iyo nzu na bwo yaranyagirwaga bitewe n’uko amabati yari yaratobaguritse.”
Nyiramariya avuga ko umwaka ushize wa 2025, ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu wabo yaje kubabwira ko bari mu batishoboye kurusha abandi bagiye kuzubakirwa.
Ati: “Yanditse imyirondoro y’umubyeyi wanjye arayitwara. Hashize nk’ukwezi baza kutubwira ko twemejwe mu bazubakirwa. Twahise twiruhutsa, ariko bitewe n’igihe twari tumaze dusa n’ababa ku gasozi, ntabwo twiyumvishaga ko bizabaho.”
Akomeza avuga ko mu minsi mike abaturage batangiye kubabumbira amatafari bafatanyije n’abakirisito bo mu Itorero rya ADEPR basengeramo.
Amatafari amaze kuboneka, batangiye kubaka inzu imaze kuzura, ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu agaruka kubabwira ko bashaka abantu bazajya kubatwaza amabati ku Biro by’Akarere.
Iyi nzu ifite ibyumba bitatu, uruganiriro na korodori, yuzuye mu mpera z’umwaka ushize, bayitaha mu kwezi k’Ukuboza 2025.
Ati: “Ikintu cyanshimishije kurusha ibindi ubwo twatahaga iyi nzu, ni uko umubyeyi wanjye yari yarihebye avuga ko hari ubwo nzaba nagiye guca inshuro ibisimba bikamurya cyangwa hakagira umuhohotera, ariko yageze mu nzu nzima ariruhutsa. Nubwo yayibayemo igihe gito, ariko nibura yari yaragaruye icyizere cy’ubuzima no kubaho atanyagirwa.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andrée yabwiye Imvaho Nshya ko muri gahunda yo gutuza abatishoboye n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bikorwa ariko hagaherwa ku batishoboye kurusha abandi.
Ati: “Gufasha abatishoboye ni inshingano zacu, ariko abababaye kurusha abandi ni bo duheraho. Ntabwo abatishoboye bose badafite amacumbi twababonera ubufasha icya rimwe, ariko uko ubufasha buzajya bugenda buboneka dufatanyije n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubafasha.”
Muri gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029 ni umuhigo w’imyaka itanu u Rwanda rwahize kugira ngo rukomeze intego z’icyerekezo 2050.
Iyi gahunda ishingiye ku nkingi nkuru eshanu z’iterambere, harimo no guteza imbere gutura heza n’iterambere ry’imijyi (Enhanced Urbanization and Rural Settlement) kugira ngo imibereho y’abaturage ikomeze kwihuta.

