Huye-Nyamagabe: Barishimira ko iteme ryari rigiye gutwarwa n’ibiza ryasanwe
Amakuru

Huye-Nyamagabe: Barishimira ko iteme ryari rigiye gutwarwa n’ibiza ryasanwe

BYUKUSENGE Annonciatte

March 4, 2026

Abakoresha umuhanda Huye-Nyamagabe barashima ko iteme riri mu gishanga cya KONFIGI ryatunganyijwe ku buryo burambye rikaba ritazongera kwangizwa n’ibiza kubera amazi y’umugezi uca muri icyo gishanga cya CONFIGI yajyaga arisenya mu gihe cy’imvura.

Nkundimana ni umuhinzi ukorera mu gishanga cya Konfigi giherereyemo iri teme. Aganira na Imvaho Nshya yavuze ko iri teme ryari rihangayikishije.

Ati: “Mu gihe cy’imvura iri teme ryarikaga rikagwamo ku buryo imodoka z’abantu ku giti cyabo bavagamo bakaduhamagara ngo tubasunikire kuko hari izateberagamo. Iri teme ryari riteye impungenge kuko n’abantu bashoboraga kugwamo bitewe nuko icyuma gituma rihagarara aricyo cyari cyarariwe n’umugese bituma ritebera.”

Akomeza avuga ko kuva ryasanwa amazi yabonye inzira atacyuzura mu muhanda kandi n’imodoka ziremereye zihanyura nta kibazo, ariko ritarakorwa ngo wasangaga imodoka ziremereye zigira uruhare mu kwangirika kwaryo.

Umuhinzi muri iki gishanga, akaba anatuye hafi yacyo, Nyiraminani avuga ko nubwo iri teme ryatunganyijwe, ariko hakiri imbogamizi z’amazi y’uwo mugezi kuko mu gihe cy’imvura iyo wuzuye ushobora guteza impanuka.

Ati: “Njyewe ntuye mu Kagali ka Kabuga mu Murenge wa Mbazi, ariko abatuye hakurya mu Kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye bambuka uyu mugezi baza kuvoma kuri iri vomo.

Abana banyura muri uyu mugezi kandi ntabwo ufite inkengero. Ubuyobozi budufashije bukaduterera imigano ku nkengero zawo, byadufasha kuko wagira inkombe no kuwambuka bikoroha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andrée, yabwiye Imvaho Nshya ko ibiza ari byo byangizaga iteme n’umuhanda muri rusange, ariko iki kibazo cyakemuwe ku buryo burambye.

Ati: “Ikibazo cy’iteme ryari ryarangiritse cyarakemutse. Ryangizwaga n’ibiza bigatuma n’umuhanda ugira ikibazo. Turasaba abaturiye iri teme n’abakoresha uyu muhanda wa Huye-Nyamagabe gufata neza iri teme by’umwihariko abahinga mu gishanga cya KONFIGI bakirinda kujya barundamo ibyatsi n’indi myanda bavanye mu mirima.”

Ku bijyanye n’ubusabe bw’abahinga muri iki gishanga basaba ko ku nkengero z’uyu mugezi haterwa imigano; Kamana yagize ati: “Imigano ntabwo nabagira inama yo kuba ari yo batera ku nkengero z’uyu mugezi. Ahubwo ndabagira inama yo guteraho ibisheke kuko bifata ubutaka kandi bigatanga n’amafaranga mu gihe gito. Rero bazatereho ibisheke bijye bibaha n’amafaranga.”

Iki gishanga cya KONFIGI kirimo iri teme ryasanwe riri mu muhanda wa Huye-Nyamagabe ahazwi nk’ i Sovu, ni cyo gihuza Imirenge ya Huye na Mbazi yo mu Karere ka Huye.

Imodoka ziremereye zatizaga umurindi kwangirika ku muhanda
Umuhanda Huye- Nyamagabe ahazwi nk’i Sovu hasanwe iteme

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA