Huye: Umuhanda Gahenerezo-Rukira ugiye gukorwa
Amakuru

Huye: Umuhanda Gahenerezo-Rukira ugiye gukorwa

BYUKUSENGE Annonciatte

March 16, 2026

Abatuye n’abagenda mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye binubira gukoresha umuhanda wa Gahenerezo-Rukira, kuko batawukoresha igihe cyose cyane mu gihe cy’imvura bitewe nuko udatunganyijwe kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye birimo n’ibiremereye bitwara imicanga n’amabuye.

Abafite ibinyabiziga bakoresha uwo muhanda, bavuga ko mu gihe cy’imvura ibinyabiziga batabikoresha kuko uba wuzuyemo amazi amanuka kandi unyerera ku buryo n’abagenda n’amaguru bawunyereramo bakagwa.

Habimana utwara abagenzi kuri moto, avuga ko atuye mu Kagali ka Rukira, ariko akagaruka ku mbogamizi zo gukoresha uwo muhanda.

Ati: “Uyu muhanda utuma tudakora akazi, cyane nk’ubu mu gihe cy’imvura kuko wuzuyemo imikuku yaciwe n’amazi y’imvura. Buri muganda wa nyuma w’ukwezi turawukora iyo ari mu gihe cy’imvura, ariko n’ubundi uranga ugatwarwa n’imvura.

Twagerageje gushyiramo itaka biranga, dushyiramo imifuka irimo itaka biranga, ducukura ibinogo bifata amazi ku nkengero zawo nabyo biba iby’ubusa.”

Akomeza avuga ko kubera ko uwo muhanda uhera ku ntangiriro y’umusozi ukagera ku gasongero kawo, amazi yose aturuka ruguru aramanuka akangiza umuhanda.

Harerimana Vedaste, na we utwara abagenzi kuri moto, mu Murenge wa Huye, yagize ati: “Njyewe nkoresha uyu muhanda ntwara abagenzi, ariko ntabwo ntuye muri Rukira. Ikibazo uyu muhanda ufite keretse gikemuwe mu buryo burambye, kuko mu gihe cy’imvura nta motari wawuzanamo umugenzi. Ubunyerere butuma haba impanuka ku buryo abatuye mu bice bisaba kuwunyuramo, mu mvura bacumbikisha moto zabo. Ab’imodoka bo sinzi uko babigenza kuko na Fuso zitwara amabuye n’imicanga usanga zaguyemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Ierambere ry’Ubukungu, Kamana Andrée, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo bakizi kandi ko kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Ati: “Umuhanda Gahenerezo- Rukira ni umwe mu mihanda dufite iri muri gahunda yo gukorwa. Twari dufite imihanda yo mu bice bitatu by’umujyi, ariyo umuhanda wa Mbazi ujya ku Murenge, umuhanda w’i Cyarwa n’uyu wa Gahenerezo-Rukira.

Uwa Mbazi na Cyarwa ni yo yabanje kuko yari yarangiritse kurusha uyu wa Rukira, ariko mu ngengo y’imari ya 2026-2027 na wo uratangira gukorwa kuko n’isoko ryo kuwukora ryamaze gutsindirwa.”

Akomeza avuga ko basaba abaturage kujya bafata neza ibikorwa remezo begerezwa, kuko bitwara ingengo y’imari nyinshi, bikaba byiza bagiye babigira ibyabo.

Akarere ka Huye kagizwe n’Imirenge 14. Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi yungaira Kigali, Imirenge ine ariyo; Ngoma, Tumba, Mukura na Huye ikaba ariyo igize igice cy’umujyi.

Umuhanda wangiritse usatira ingo z’abaturage
Abafite ibinyabiziga bagorwa no gukoresha uyu muhanda haba mu mvura no mu zuba
Imifuka imanura itaka n’imifuka bagerageza gushyiramo
Mu gihe cy’imvura uyu muhanda uranyerera ku buryo abafite ibinyabiziga babicumbikisha mu mujyi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA