I Kigali hateraniye inama yiga ku kunonosora amasezerano yasinywe mu bya gisirikare
umutekano

I Kigali hateraniye inama yiga ku kunonosora amasezerano yasinywe mu bya gisirikare

KAYITARE JEAN PAUL

January 8, 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025, i Kigali hateraniye inama y’iminsi Itatu yahuje inzego za gisirikare zo mu bihugu bigize umuhora wa ruguru; Uganda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo n’u Rwanda.

Inama yiga ku nzitizi z’umutekano mu muhora wa ruguru, yatangijwe ku mugaragaro na Brig Gen Karuretwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Inzego ziraganira by’umwihariko ku bibazo birimo ikwirakwizwa ry’intwaro, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bibazo by’umutekano bishobora gukoma mu nkokora imishinga y’iterambere ibihugu byo muri uyu muhora bihuriyeho.

Abitabiriye inama barungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo guhosha amakimbirane, kurwanya iterabwoba, kugabanya ingaruka z’ibiza, kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, guhanahana amakuru y’ubutasi yafasha inzego za gisirikare muri ibi bihugu.

Lt Col Eugène Ruzindana, Umuyobozi mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, yagize ati: “Uyu munsi ibihugu uko ari Bine byahuye, bigizwe n’inzobere mu bubanyi mpuzamahanga.

Izo nzobere zirimo zirasuzuma ndetse zinanonosora amasezerano ibihugu Bine bifitanye ku buryo iyi nama nirangira, iyo raporo izashyikirizwa urwego ruri hejuru kugira ngo ibyo twiyemeje bijyanye n’igisirikare bigerweho.”

Lt Col Francis Odhiambo Walwa umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo muri Kenya yashimangiye uruhare rw’umuhora wa ruguru mu kuzamura ubufatanye bw’ingabo mu rwego rwo guteza imbere amahoro no gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu binyamuryango.

Yagaragaje kandi akamaro k’umutekano nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu mu Karere.

Itsinda rishinzwe umutekano mu muhora wa ruguru (North Corridor) ni rimwe mu matsinda 14 agize uyu muhora aho ryaherukaga guhura mu nama nk’iyi umwaka ushize wa 2024.

Mu 2023 ni bwo inama y’abakuru b’ibi bihugu bigize uyu muhora wa ruguru bemeje imishinga ihuriweho, ishingiye ahanini ku koroshya ubucuruzi, imigenderanire, umuhanda wa gari ya moshi, gukoresha irangamuntu imwe no guhuza gasutamo n’ibindi.

Brig Gen Karuretwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA