Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2022, bwagaragaje ko mu bantu babajijwe barimo; abana, ababyeyi n’abarezi bagaragaje ko ibibazo byagaragajwe birenga 80% bituma abana bata ishuri ahanini bituruka mu miryango.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma agaragaza ko ikibazo cy’abana bata ishuri ari ikibazo gikomeye cyane kandi gihangayikishije igihugu muri rusange kandi impamvu ahanini zituruka ku bibazo byo mu miryango.
Baguma ubwo yari mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yagaragaje ko mu bushakashatsi bwa MINEDUC bwa 2022, bwagaragaje ko mu bantu babajijwe barimo abana n’abarezi bwerekanye ko ibibazo birenga 80% bituma abana bata ishuri biva mu miryango.
Ati: “Iyo urebye impamvu batubwira zituma abana bata ishuri hari ubushakashatsi twakoze mu 2022 tugenda dushyira mu byiciro impamvu abana bata ishuri, icyiciro cya mbere cyabaye impamvu zituruka ku miryango.
Hakaba n’impamvu zituruka ku ishuri ku bucucike cyangwa abarimu batigisha neza, hakaba impamvu bwite zituruka ku banyeshuri n’izindi zitandukanye. Ariko abarenga 80% twabajije harimo abayebyi, abana bataye ishuri n’abarimu bagaragaje ko impamvu zituma abana bata ishuri ari izo mu miryango.”
Muri raporo ya 2022 Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF), byagaragaje ko mu 2019 abana b’abahungu bafite nibura imyaka 12, abagera kuri 13.4% bataye ishuri mu gihe abakobwa ari 5.2%.
Uko imyaka y’umwana yigira hejuru imibare igenda ihinduka kuko abakobwa bageze mu mashuri yisumbuye bata amashuri cyane ugereranyije n’abahungu.
Umubare w’abana bavuye mu mashuri abanza wavuye kuri 7.8% ugera ku 9.5% mu mwaka wa 2020-2021.
Mu ibarurishamibare ryo mu 2022 rya ‘National Center for Education Statistics’ ryagaragaje ko hari miliyoni 2.1 z’abana bataye ishuri bari hagati y’imyaka 16 na 24, ariko nanone rigaragaza ko uwo mubare wagabanyutse ukava kuri 7% mu 2012 ukagera kuri 5.3% mu 2022.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yongeyeho kuba abana bata ishuri bituma 59% bari mu bigo ngororamuco batarangije amashuri abanza.
Ati: “Ibi bitera ibibazo bikomeye cyane iyo abana bataye ishuri twarebye imibare iri mu bigo by’Inzererezi aho mu myaka icumi ishize hariyo abana bari munsi y’imyaka 18 barenga ibihumbi 40 ubwo 8% bari munsi y’imyaka 18. Iyo turebye mu bigo Ngororamuco abarimo ubu ngubu 59% ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza”.
Rose Baguma avuga ko iki ari igihombo ku gihugu bityo hakenewe uruhare rw’ababyeyi bakita ku burere n’uburezi bw’abana babo kandi amakimbirane n’ibindi bibazo hagati yabo ntibibe imbogamizi ku buzima bw’umwana.