Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutseho 7.3% muri Nzeri 2025, ugereranyije n’ukwezi nkuko umwaka ushize, ndetse bikaba byariyongereye ugereranyije na 7.1% byariho mu kwezi gushize kwa Kanama.
Raporo ya NISR yagaragaje ko ibiciro byazamutse ahanini bishingiye ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 4.2%, bikaba byarazamutseho 1.3% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15% ugereranyije n’umwaka ushize, bikaba byarazamutseho 1.6% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Muri Nzeri ibiciro by’amacumbi, amazi, amashanyarazi, na gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.1% mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 8.6%, bikaba byarazamutseho 1.7% ugereranyije na Kanama.
Ubuvuzi bwazamutseho 71.1%, amaresitora n’amahoteli azamuka 17.7% ariko agira igabanyuka rya 0.1% ugereranyije no muri Kanama.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 6.5% mu 2025, bikaba byarazamutseho 1.3% ugereranyije na Kanama, mu gihe ibicuruzwa byavuye hanze byazamutseho 9.5%, ibiciro by’ingufu bizamukaho 4.5%, bikaba byariyongereyeho 0.4 % ugereranyije n’ukwezi gushize.
Ibiciro mu byaro muri Nzeri 2025, byiyongereyeho 5,5% ugereranyije na Nzeri 2024, mu gihe muri Kanama byiyongereyeho 5,9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 54,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 16,3%.
NISR yagaragaje ko ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,2%, iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,7%.