Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nyakanga 2025
Ubukungu

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nyakanga 2025

ZIGAMA THEONESTE

August 11, 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko mu mijyi byiyongereyeho 7,3%, ugereranyije na Nyakanga 2024.

NISR yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,1%.

Ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7,7%.

Ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,1%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,7%.

Ibiciro mu byaro

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Nyakanga 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2025 byari byiyongereyeho 9,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Nyakanga 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 10,5%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 57,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,5%.

NISR itangaza ko ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro byagabanyutseho 1,1%. Iri gabanyuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanyutseho 3,3%.

Ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2025 byari byiyongereyeho 7%.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA