Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 7,4% muri Mutarama 2025
Ubukungu

Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 7,4% muri Mutarama 2025

NYIRANEZA JUDITH

February 10, 2025

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 7,4% mu kwezi kwa Mutarama 2025, bivuye kuri 6, 8% byari byazamutseho mu Ukuboza 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyabitangaje hashingiwe ku bushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro bukorwa gikora, bwagaragaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.2%.

Muri Mutarama 2025, ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha byiyongereyeho 7.2% buri mwaka kandi byagabanyutseho 0.1% buri kwezi.

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% buri mwaka kandi ntibyahindagurika buri kwezi. Ubwikorezi bwiyongereyeho 18.5 ku ijana buri mwaka kandi bwiyongereyeho 0.8% buri kwezi. Resitora na Hoteli byiyongereyeho 9.5% buri mwaka kandi byiyongereyeho 3,4% buri kwezi.

Aya makuru yerekana kandi ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byiyongereyeho 7.7% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0.4% buri kwezi, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6.8 % buri mwaka kandi byiyongereyeho 0.8% buri kwezi.

Ibiciro by’ibicuruzwa bidasembuye byiyongereyeho 13.7% buri mwaka kandi byagabanyutseho 0.3% buri kwezi.

Ibiciro by’ingufu byiyongereyeho 1,1% buri mwaka kandi byagabanyutseho 0.1 buri kwezi.

Muri rusange biciro, ukuyemo ibicuruzwa bidasembuye n’ingufu byiyongereyeho 6.2% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0.8% buri kwezi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA