Ibiganiro by’amahoro bya Amerika na Iran ntacyo byatanze
Mu Mahanga

Ibiganiro by’amahoro bya Amerika na Iran ntacyo byatanze

KAMALIZA AGNES

April 12, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Iran ntibabashije kumvikana ku ngingo zibageza ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara bahaganyemo, nyuma y’ibiganiro by’amasaha 21 byabahurije mu Murwa Mukuru wa Pakistan.

Intumwa za Perezida Donald Trump, zari ziyobowe na Visi Perezida JD Vance, zavuze ko Iran yanze kwemera ibyo Amerika yasabaga mu gihe Minisiteri Ububanyi n’Amahanga ya Iran yasabye Amerika kwirinda gushyiraho ibisabwa birenze urugero, ivuga ko ibiganiro byabereye mu mwuka wuzuyemo kutizerana, amakenga no gushidikanya.

Nyuma y’ibiganiro, JD Vance yavuze ko kuba hatagezwe ku mahoro ari inkuru mbi kuri Iran kurusha uko ari mbi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Inkuru mbi ni uko tutigeze tugera ku masezerano, kandi ntekereza ko ari inkuru mbi kuri Iran kurusha uko ari mbi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

JD Vance yongeyeho ko Iran yahisemo kutemera ibyo bayisabaga kandi Amerika yifuza kutayibona mu bikorwa byo kongera gukora intwaro kirimbuzi mu buryo bwihuse.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Mata, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko nta wari witeze ko ibiganiro n’Amerika byari kugera ku masezerano y’amahoro.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Esmaeil Baghaei yabwiye igitangazamakuru cya Leta ya Iran ko kuva mu ntangiriro batizeraga kugera ku masezerano y’amahoro mu nama imwe gusa, yongeraho ko bizeye ubuhuza mu gukomeza agahenge.

Ku ruhande rwa Pakistan, yo yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran kubahiriza ibyo biyemeje bijyanye n’agahenge k’intambara, no gukomeza ingamba zigamije kugera ku mahoro arambye.

Amerika na Isiraheli batangije intambara kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, ikwira mu Burasirazuba bwo Hagati hose, aho Iran na yo yagabye ibitero byo kwihorera kuri Isiraheli no ku bihugu byo mu kigobe bituranye bifite ibirindiro bya Amerika.

Iyo ntambara yateje ikibazo gikomeye ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’ingufu, nyuma y’uko Iran ifunze inzira ya Hormuz inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaze byoherezwa ku Isi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA