Ibiganiro byo kwemerera u Rwanda kwakira Formula 1 bigeze ahashimishije
Amakuru

Ibiganiro byo kwemerera u Rwanda kwakira Formula 1 bigeze ahashimishije

ZIGAMA THEONESTE

December 15, 2025

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro bigamije kuba rwakemererwa kwakira isiganwa ry’imodoka ku Isi rya Formula 1, rizwi nka Grand Prix, rizaba mu 2029.
Formula 1 iratekereza gusubiza iryo rushanwa ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30 itahabera, aho iheruka kuri uyu mugabane yabaye mu 1993 muri Afurika y’Epfo (South African Grand Prix) yabereye mu gace ka Kyalami, ryatwawe n’umukinnyi wari umaze kwegukana iryo rushanwa ku Isi inshuro enye, Alain Prost.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, yavuze ko ibiganiro na Formula 1 birimo kugenda neza ariko bitaragera ku mwanzuro wa nyuma, ashimangira ko iyo mishinga ihuzwa cyane n’iyubakwa ry’ikibuga mpuzamahanga gishya cy’Indege cya Kigali kiri i Bugesera.

Ati: “Turimo kureba ko twakira isiganwa rya Formula 1 hano mu 2029. Mu by’ukuri, dushaka gukoresha ikibuga cy’indege nk’amahirwe yo guteza imbere umujyi mushya wose.”

Yakomeje agira ati: “Tuba tugomba gushyigikira n’igitekerezo cyose cy’ibikorwa remezo by’imyidagaduro, ni ingenzi cyane kuko muri F1 abantu baza ahanini kwishimisha. Ni icyumweru kimwe. Bityo ikibuga cy’indege kizaba cyaruzuye, hanyuma hagakurikiraho ibiganiro na F1 bigamije kuzana ikibuga cy’isiganwa hano.”

Afrika yongeyeho ko aho hateganyijwe ko hashobora no kwakira amarushanwa ya Formula 2 na Formula 3 nk’ibyiciro bitegura abakinnyi kuzakina amasiganwa ya Fomila 1.

Ati: “F1 muri rusange ni siporo idushishikaje cyane, uretse no kuzana ikibuga cy’isiganwa, tureba n’ibyo twakora mu gihe kizaza kuko ari siporo ihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibigo ku rwego rw’Isi, ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, n’abantu bafite ubushobozi bukomeye mu by’imari. Ni siporo igenewe cyane abantu b’abahanga. Mukomeze mutegereze, kuko hashobora kuzabaho inkuru nziza zitunguranye mu gihe cya vuba.”

Abahagarariye Formula 1, batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye ikinyamakuru The Athletic ko u Rwanda ari rwo gihugu cyo ku mugabane wa Afurika kigeze kure cyane, imyiteguro yo kwakira isiganwa rya F1 mu gihe kizaza, ariko bagaragaza ko itariki nyakuri itarashyirwaho, aho n’umwaka wa 2030 wavuzwe nk’ushoboka ko rwakwakiramo iryo rushanwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye isiganwa rya Formula 1 ryabereye i Doha muri Qatar, ndetse n’iryabereye i Baku muri Azerbaidjan muri Nzeri 2025.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, na we yashimangiye icyizere cy’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Afrika.

Ati: “Ibiganiro biri kugenda neza, F1 ni siporo ikomeye cyane, bityo nk’igihugu tugomba kwitegura mu byiciro byinshi. Ingengabihe yabo iragenda irushaho kuzura, ariko twagaragaje ko turi abafatanyabikorwa bizewe kandi b’ingenzi, bityo twizera ko bizakunda.”

Abajijwe niba kwakira F1 byafungurira igihugu imiryango yo gukorana n’ibigo bikomeye ku rwego rw’Isi bitera inkunga amakipe, Mukazayire yasubije ati: “Ni byo rwose. Amahirwe arahari. No muri F1, ibigo bikomeye n’abashoramari, byose bifungura imiryango y’ishoramari mu gihugu ndetse no muri siporo.
Yagize ati: “Igihe wakiriye siporo, uba unayiteza imbere nk’urwego rw’ubukungu, kandi twizera ko ubushobozi buhari. Bityo aho kuguma tubona impano z’Abanyafurika mu mikino isanzwe gusa, guteza imbere impano z’Abanyafurika bikwiye no kwinjira muri siporo zitari zarabonye amahirwe ahagije.”

Mukazayire yongeyeho ko ibi bijyana no guteza imbere uruhererekane mu bucuruzi bushingiye kuri siporo.

Lewis Hamilton, wegukanye irushanwa ry’Isi rya Formula 1, inshuro ndwi, mu bihe byashize yahamagariye F1 kuzana isiganwa muri Afurika, aho umwaka ushize yavuze ko “yakoze byinshi mu ibanga kandi aganira n’abantu mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.”

Ati: “Ntitwakwakomeza kongera amarushanwa ahandi mu Isi tukirengagiza Afurika, mu gihe Isi yose yungukiramo byinshi. Ntawe ugenera Afurika irushanwa.

Hari byinshi bigomba gukorwa. Ntekereza ko kwakira Grand Prix byagaragaza neza uko aho hantu ari heza, bigakurura ubukerarugendo n’ibindi byinshi, none se kuki tutari kuri uwo mugabane?”
Ingengabihe ya Formula 1 ya 2026 igaragaza ko amarushanwa 10 azabera i Burayi, arindwi muri Aziya, atanu muri Amerika y’Amajyaruguru, rimwe muri Amerika y’Epfo n’irindi rimwe muri Oseyania. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira amarushanwa atatu, mu gihe Espagne izakira abiri.

U Rwanda rwakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gutwara imodoka ku Isi, (FIA) ndetse ryakira ibiro byo guha ibihembo abahinnyi bitwaye neza muri iryo rushanwa mu 2024.
Icyo gihe Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwifuza gutanga kandidature yo kwakira isiganwa rya Formula 1.

Ibihugu bibiri gusa byo muri Afurika Maroc na Afurika y’Epfo ni byo byigeze kwakira isiganwa rya Formula 1 ryo ku rwego rw’Isi.

Maroc ni yo yabikoze bwa mbere mu 1958, yakira Moroccan Grand Prix yabereye ku kibuga cya Ain-Diab, aho Stirling Moss yabaye umukinnyi wa mbere kandi umwe rukumbi watsindiye isiganwa muri icyo gihugu.

Afurika y’Epfo yo yakiriye Grand Prix bwa mbere mu 1962 ku kibuga cya Prince George, cyari ikibuga cyubatswe mu mihanda yo mu mujyi wa East London, mu Ntara ya Eastern Cape.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA