Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma yashyizeho imirongo migari yatumye abishe n’abiciwe bagirana ibiganiro, bivanaho urwikekwe hagati yabo.
Guteza imbere ubwiyunge, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, byanagizwemo uruhare n’imiryango itari iya Leta by’umwihariko Umuryango Prison Fellowship Rwanda (PFR) ukora ivugabutumwa mu magororero, hibandwa ku gushishikariza abafungiye ibyaha bya Jenoside kubohoka bagasaba imbabazi abo bahemukiye na bo bagakangurirwa gutanga imbabazi.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko avuga ko Umuryango PFR na Leta y’u Rwanda bafitanye imikoranire myiza ishingiye ku kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ni ingingo yagarutseho ku wa 14 Mutarama 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Prison Fellowship International (PFI), Andrew Corley, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Yagize ati: “PFR yakoze akazi keza kuko ni yo yatangiye ibikorwa byo guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Abakoze Jenoside ntibashakaga kwemera uruhare rwabo, Abiciwe na bo bafite ibikomere n’uburakari ariko PFR izana ibiganiro bibahuza byanatumye urwo rwikekwe rugenda rushira rubafasha gukira ibikomere.”
Ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda ishima ibikorwa by’ubwiyunge byafashije kubanisha ibyo byiciro byombi bituma no mu gihugu biba urugero rwiza aho Abanyarwanda b’ibyiciro byose abicanye n’abiciwe bongera kubana.
MINUBUMWE igaragaza ko kugeza ubu mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo ari ho hari ibibazo kurusha ahandi bitewe nuko ariho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bwinshi.
Minisitiri Dr. Bizimana agaragaza ko ari yo mpamvu mu bikorwa MINUBUMWE igira, hashyirwa imbaraga mu kwigisha indangagaciro n’uko na Jenoside yagize uruhare mu gusenya izo ndangagaciro.
Zimwe mu ngamba zikenewe kuri PFR ni izo kwifashisha ubuhamya bw’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside.
Ati: “Iyo basobanuye uburyo bayigizemo uruhare bifasha abato bakumva ko batabeshyerwa bikanabafasha kwicuza no gutandukana n’icyaha.
Abemera icyaha ni icyiciro cyiza cyo gukomeza gufatanya na bo, ibyo bifite akamaro kanini kubera ko abakoze Jenoside cyane cyane abahungiye mu mahanga, abari i Burayi, Canada, Congo, bakomeje gukwiza ingengabitekerezo bifashishije imbuga nkoranyambaga kandi biraborohera.
Iyo hifashishijwe ubuhamya bw’abakoze Jenoside birafasha.”
Akomeza agira ati: “Ubwo buryo bufite akamaro kubera yuko ibinyoma bivuzwe nabo bantu byumvwa n’abaturage, ugasanga bibangamira imbaraga Leta iba yashyizeho n’imiryango ifatanya nayo, byasubiza inyuma intambwe nziza imaze guterwa.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Gikirisitu uharanira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda, Prison Fellowhip Rwanda, Bishop John Rucyahana, yabwiye Imvaho Nshya ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batarumva urwo ruhare rwabo, nyuma y’imyaka 31 bafashwa kugira ngo bagire imitima mizima bakaba batarumva, ari uburwayi kandi ngo uburwayi bwose ntibukirira rimwe.
Agira ati: “Biriya bintu ni uburozi, imyaka 60 abantu bigishwa kwangana, bakora ibyo uzi bakoze, bakaba mu mitima yabo no mu bugingo bwabo barwana no gucirwa urubanza rw’ibyo binyoma noneho bigasa nk’aho byabaye mu bwonko, ari intambara tuvura atari igikorwa gusa ubu ahubwo tuba turwana n’ikimurimo dushaka guhandura muri wa muntu.
Ntabwo rero u Rwanda ruzacika intege gukomeza kwigisha ibyiza no kuvura abana barwo kandi twese ntituzakirira rimwe, turi mu rugendo.”
Ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu bwagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari 95.3% mu 2025.






Amafoto: Olivier Tuyisenge