Ibigo 16 by’ubucuruzi bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge mu ikoranabuhanga
Amakuru

Ibigo 16 by’ubucuruzi bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge mu ikoranabuhanga

ZIGAMA THEONESTE

January 17, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bigo by’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga(Dital Trust Seal). Iyi gahunda ireba cyane inzego enye zirimo iz’uburezi, ‘iz’ubuzima, iz’ubucuruzi n’iz’ibijyanye n’imari, zikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zitandukanye.

Icyangombwa cy’ubuziranenge mu ikoranabuhanga kizwi nka Digital Trust Seal cyemeza ko umucuruzi yujuje ibisabwa mu mikorere ya serivisi atanga. Gitangwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga (ICT Chambers) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda Gitsura Ubuziranenge (RSB).

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ahatangajwe ko ibigo 16 bikora serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga ari byo bimaze guhabwa ibyo birango.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo birango ku bufatanye bwa RWSQT na ICT Chambers Robert Ford Nkusi yabwiye itangazamakuru ati: “kugira ngo uhabwe iki kirango uba ufite ibyangombwa bijyana n’ibyo utanga nka serivisi, imiterere ya sosiyete y’ubucuruzi, abakozi n’ubumenyi bwabo bwo gutanga serivisi zinoze.”

Yunzemo ati:  “Inzego z’Ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga (E-Commerce), hakaba n’iyitwa Editech, ari bwo serivisi z’uburezi zishingiye ku ikoranabuhanga, ibigo bikora iby’imari bishingiye ku ikoranabuhanga (Fintech) ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.”

Iki kirango cyashyizweho binyuze mu bufatanye bwa ICT Chambers na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda. Kugeza ubu, RSB ni yo igitanga mu gihe ibigo bigihabwa bigenzurwa bikanakorerwa isuzuma  na ICT Chambers.

Umuyobozi Mukuru wa ICT Chambers, Ntare Alex, yavuze ko gutanga ikirango cya Digital Trust Seal byitezweho gufasha guteza imbere ubucuruzi ndetse n’isura y’Igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Abakiliya barareba bakamenya uwo bakwiye guhahira. Kenshi zimwe mu nzego za Leta zaraduhamagaraga zikatubwira ngo hari abangaba bavuga ko bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko mwabahaye ibyangombwa byo gukora. Ugasanga natwe ubwacu ntabwo twatandukanya abakora ibintu bizima n’abakora ibidakwiye.”

Yakomeje asobanura ko iki kirango kigamije gutanga icyizere ku isoko no ku bashaka gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda,  cyangwa hanze yarwo.

Iki kirango cya Digital Trust Seal kigamije kugaragariza abafatanyabikorwa n’abakiliya ko ibigo byahawe iki cyemezo bitanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge. Icyakora inzego zibishinzwe zisobanura ko kutagira iki kirango bidasobanuye ko ikigo kitari cyemererwa gukora ubucuruzi, ahubwo ugifite yizerwa cyane n’abakiliya.

Abakora mu bigo 16 bimaze guhabwa ibi birango bagaragaje ko nyuma yo kubibona  icyizere  cy’abakiliya cyiyongereye kandi ko bizabafasha kunoza no kwihutisha serivisi batanga.

Kugeza ubu, ibikorwa by’ikoranabuhanga mu Rwanda bigira uruhare rwa 3-5% ku musaruro wose w’igihugu, u Rwanda rukaba rufite intego ko rigera nibura  ku 10%.

Umuyobozi Mukuru wa ICT Chambers Ntare Alex yashimangiye ko gutanga Dital Trust Seal bizafasha abacuruzi b’u Rwanda kugirirwa icyizere n’amahanga
Inzego zirimo uburezi, ubuvuzi, iz’imari n’ubucuruzi zisunze ikoranabuhanga ni zo zihabwa ibirango bya Dital Trust Seal
Inzego zitandukanye zaganiriye ku buryo bwo kwimakaza ubuziranenge mu bikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA