Ibigo by’abikorera 75 bikora ibijyanye no kongerera agaciro ibumba n’amabuye bikoreshwa mu bwubatsi, byahawe amahugurwa yatumye bihanga imirimo 2500.
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Inganda n’Ubushakashatsi (NIRDA), Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo bato mu Rwanda (BPN) n’Icy’u Bubuligi gishinzwe Iterambere (Enabel).
Ni amahugurwa yamaze imyaka imyaka itatu yatangiye mu mwaka wa 2020 kugeza mu 2023, akaba yasorejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024.
Ni gahunda nini ya NIRDA y’ipiganwa ry’ibigo by’abikorera izwi nka Open Calls, aho inganda zatoranyijwe nyuma yo guhiga izindi, zahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’imashini n’ibindi, hagamijwe kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko itsinda ry’abakozi ba NIRDA na Enabel ryasuye abo bahugurwaga babona ko bakora ibigirira akamaro u Rwanda ndetse bakabigeza no hanze y’igihugu, bikanafasha urwego rw’ubwubatsi.
Ati: “Tugomba kugira ibyo twikorera kugira tugire iby’iwacu”.
NIRDA ivuga ko ikomeje gahunda y’amarushwana ivuguruye aho abantu bafashwa kubona ikoranabuhanga no gufashwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari na za Banki.
Umuyobozi wa BPN, Nkurikiyinka Alice, yavuze ko mu guhugura izo kompanyi bibandaga ku guhindura imyumvire ya ba nyirazo cyane ko akenshi ari yo idindiza ibigo by’ubucuruzi.
Ati: “Muri ubwo bujyanama tubaha tuganira na buri muntu ku giti cye, tukamushishikariza gukora neza, kutikunda no gufata neza abaje bamugana. Ni byo bituma ibikorwa bitera imbere mu buryo burambye”.
Nkulikiyinka yongeyeho ko izo Kompanyi 75 zasobanuriwe uburyo bwo gukora ubucuruzi hanze y’u Rwanda mu buryo buhoraho kandi bakagira ubushobozi buhamye bushobora gutuma bunguka.
Ati: “Byatumye 15% muri abo 75 twakoranye na bo bashobora kohereza ibyo bakora hanze”.
Jean Pierre Hakizimana, umukozi wa Enabel, yavuze ko muri urwo ruhererekane babanje gusuzuma ibibazo byari bihari mu bakora ibikorwa byo kongerera agaciro ibumba n’amabuye.
Ati: “Muri urwo ruhererakane nyongeragaciro tureba ibibazo biri mu gihugu haba ku bukene bw’amahugurwa, ubwo kugera ku gishoro, kugera ku ikoranabuhanga hanyuma duhitamo gukorana na NIRDA na Enabel.”
Yongeyeho ati: “Ibibazo twasanze, nk’abongerera agaciro ibumba, ni ukutagira igishoro, hanyuma tubona n’ikibazo gikomeye cy’ikoranabuhanga riri hasi rituma umusaruro utaba mwinshi kandi ukenewe ndetse no kutagira ubumenyi ku micungire y’ibigo by’ubucuruzi”.
Uretse inganda zigera kuri 5 zahawe imashini zigezweho zikora amatafari, izikora amakaro ava mu mabuye ndetse n’imashini imena ikanatunganya amabuye, abanyenganda bose uko ari 75 bahawe amahugurwa mu bintu bitandukanye harimo gucunga neza umutungo, kwandika mu bitabo ibyo zikora, gucunga no gufata neza abakozi, kumenyekanisha ibyo zikora n’ibindi.
Bamwe mu banyenganda kandi bafashijwe kujya mu ngendoshuri hanze nko mu BubiLigi no mu Butaliyani kugira ngo bige uko inganda zo mu bihugu byateye imbere zikora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka ku ibumba no ku mabuye.
Byazaïre Kitoko, umukozi w’imwe muri komlanyi zahuguwe zikora ibijyanye no gutunganya amabuye zikayabyaza ibikoresho by’ubwubatsi ikorera mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Twafashijwe kubujyanama no kumenyakanisha iby’iwacu, aho twamenye uko umushinga utegurwa, uko ukurikiranwa, uko abakozi bahabwa akazi, ibijyanye n’imicungire y’ibikoresho, tujya no kureba ikoranabuhanga ukuntu rikoreshwa mu gihugu cy’u Bubiligi”.
Yongeyeho ati: “Twabonye ko ubucuruzi bushobora kumara imyaka 200 cyangwa 300, bugatunga umuryango wawe n’Igihugu cyose. Twakoraga ibintu tudashyiramo ikoranabuhanga rihambaye, ubu natangiye kohereza muri Congo.
Mbere twagurisha ikamyo ya toni 20 y’amabuye buri kwezi, ariko ubu tugurisha ikamyo eshanu mu kwezi”.
Murekeyisoni Eulerie, umukozi wa kompanyi ikora ibikoresho by’ubwubutsi bikomoka ku ibumba, ikorera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na we n’umwe mu bahuguwe banahabwa ibikoresho.
Yagize ati: “Nabashije kumenya uko ducunga imishinga yacu, uko twabana n’abakozi neza, kumenyekanisha ibikorwa byacu kugira ngo bibe byagera kure. Mbere nkoreshaga imashini ikoreshwa intoki, twakoraga amatafari 300 ku munsi, ubu dukoresha imashi zigezweho, tuyakora mu isaha imwe gusa, kandi bigaragara ko afite ubwiza kandi n’ubwinshi bwo burigaragaza”.
Enabel ivuga ko nyumo yo guhugura izo kompanyi zateye imbere ndetse amafaranga zinjizaga muri rusange yiyongeraho 16,5% mu mwaka wose, nyamara harabayeho n’ikibazo cy’icyorezo cya COVID 19.
Enabel yatangaje ko kandi ibyo bigo by’abikorera byahanze imirimo ibihumbi 250 mu myaka itatu.
Iyo gahunda kandi yatanze umusanzu mu kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) aho ubwoko bushya bw’ibicuruzwa 38 bwagiye ku isoko ry’u Rwanda no mu bindi bihugu birukikije.