Yari umugiraneza, indangamirwa, wicisha bugufi kandi w’intangarugero mu kwihangana no kwihagararaho. Izo ni zimwe mu ndangagaciro zigaragazwa iyo uganiriye n’abavandimwe ba Agathe Uwilingiyimana, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere akaba n’umugore wenyine wabaye kuri uwo mwanya mu mateka y’u Rwanda.
Yishwe n’abahezanguni bari ku ruhembe rw’imbere mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ya 7 Mata 1994.
Uwilingiyimana abarirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Imena, mu Ntwari z’Igihugu hamwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Félicité Niyitegeka, n’abanyeshuri b’i Nyange, abantu bitanze bakemera guhara ubuzima bwabo ku bw’ineza y’Igihugu.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu tariki ya 1 Gashyantare, abavandimwe ba Uwilingiyimana baracyamwibuka, uko yazamutse mu nzego z’ubuyobozi, akomeza kuba umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi, akananga akarengane kugeza ubwo abizira.
Uwilingiyimana yibukirwa ku ndangagaciro zo guhagarara yemye arwanya amacakubiri ashingiye ku moko.
Ubwo hategurwaga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamaganye yivuye inyuma ubwo bwicanyi bwakorwaga bwibasira Abatutsi, aburira ubutegetsi bwariho bubikora, ababwira ingaruka mbi zashoboraga kubikurikira.
Ntabwo ari igitangaza rero kuba, ubwo abahezanguni b’Abahutu batangizaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ikubitiro yabaye umwe mu ba mbere bagabyeho igitero.
Yishwe urw’agashinyaguro hamwe n’umugabo we, Ignace Barahira, nyuma y’uko abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, baje bakamwicira aho yari yahungiye mu kigo cy’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye (Loni).
Abo basirikare barushije imbaraga abasirikare ba Loni bari barinze Uwilingiyimana, maze bamwica urw’agashinyaguro.
Iyicwa rye mu buryo bubabaje, ryafunguye inzira kuri abo bahezanguni yo gutangiza Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, ryababaje benshi ariko rinagaragaza ko yari umuntu waharaniraga ukuri, wahisemo inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo bya politiki.
Hatangimana Gaspard, musaza wa Uwilingiyimana mukuru, agaragaza ko mushiki we yari umuntu udasanzwe kandi wakuze agaragaza ko ashaka kuzaba umuyobozi, nyamara mu gihe cye yakuze sosiyete nyarwanda umukobwa atozwa kuzashyigirwa gusa.
Mu muhango wo guha icyubahiro intwari z’Igihugu wabereye ku gicumbi cy’intwari i Remera, Hatangimana yifatanyije n’abandi banyamuryango b’izo ntwari mu kuziha icyubahiro.
Mu buhamya yahaye itangazamakuru, yasobanuye ibikorwa byaranze Uwilingiyimana, ati: “Yakundaga ishuri kandi akabyigisha n’abandi. Nyuma yo kurangiza amashuri ye, yabaye umwarimu, kubera ko yashakaga ko n’abandi biga bakajijuka.”
Uwilingiyimana yavukiye mu yahoze ari Seliri Muhororo, Segiteri Gikore, mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri, ubu ni mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.
Hatangimana kuri ubu ufite imyaka 77, agaragaza ko indangagaciro za Uwilingiyimana zabereye urugero abandi bakobwa na bo baharanira gutera ikirenge mu cye.
Yagaragaje ko nubwo sosiyete nyarwanda yapyigazaga abana b’abana n’abagore, Uwilingiyimana yarwanyaga iyo myumvire.
Yagize ati: “Yari umuntu ugira umwete kandi yubashywe, yakundaga gukora ibishimisha abantu bose, kandi agaharanira ko bose bareshya”.
Yongeyeho ko ubwo Uwilingiyimana yajya kuba mu Mujyi wa Kigali: “Yaharaniraga ubutabera kuri bose, ntiyajyaga ahishira ikibi. Yaracyamaganaga buri gihe kandi aharanira ko abantu bose bareshya.”
Uwilingiyimana nyuma yo kurangiza ishuri yagiye kwigisha mu ishuri yabaye mwarimu w’amasomo y’ubumenyamuntu n’ubutabire, mu ishuri rya École Notre Dame de la Providence Karubanda, nyuma akomereza amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda.
Hatangimana avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), Uwilingiyimana yagiye gutura mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko ‘Ku cya Mutzig’ mbere y’uko agirwa umwe mu bagize Guverinoma, akajya gutura mu Kiyovu.
Ati: “Ndabyibuka, ku munsi yicwa na mbere yaho iminsi ibiri, nari naje i Kigali kumureba, Ndamubwira nti ‘ndabona ibintu byahinduye isura. Ndamubwira nti: ‘Iyo nza kuba wowe nari kuva mu bya politiki’.
Yongeyeho ati: “Yarambwiye ngo iyo wagiye muri politiki, ntabwo uba ukwiye gusubira inyuma. Ngomba gukora ibirenze ibyo nkora ubu, nzayipfiramo. Nagize ubwoba, arankomeza aravuga ngo ‘Komera, ibi tuzabitsinda, kandi ibintu bizasubira mu buryo”
Hatangimana yibuka ko igihe yamusuraga, umwuka wari mubi cyane. Abasirikare ba Loni bari bahari bamurinda, kuko bakekaga ko hari ikintu kibi gishobora kuba bidatinze. No kumugeraho byari byaragizwe ingorabahizi. Ngo yinjijwe rwihishwa n’inshuti ya Uwilingiyimana wari umuganga.
Yagize ati: “Yari umuganga witwaga Sendama. Yanshyize mu modoka ye, anampindurira isura kugira ngo ntamenyekana, maze anjyana iwe aho twagiranye ikiganiro cya nyuma. Twari twegeranye cyane; twarebanaga mu maso tukumvikana kuri buri kintu cyose”.
Nyuma y’icyo kiganiro, Hatangimana ngo yasubiye i Butare, mu Karere ka Huye k’ubu aho yabaga, nyuma aza kumva ko Uwilingiyimana yishwe.
Ni ikintu yari yiteze ko gishobora kubaho. Ariko kandi, avuga ko inkuru ya Uwilingiyimana y’ubutwari no kudacogora imbere y’ibigeragezo, kimwe n’ibyo yagezeho ubwe, bikwiye kubera isomo rikomeye abakobwa bato ndetse n’urubyiruko muri rusange.
Ahamya ko yapfiriye ibyo yaharaniye, kandi hejuru ya byose, yakoze ibyiza, ari yo mpamvu ubu yibukwa nk’intwari mu Rwanda.
Hatangimana avuga ko nubwo Uwilingiyimana yari yarazamuwe mu ntera, mu nzego z’ubuyobozi, hari habayeho uburyo bwinshi bwo kumuca intege, bamwohereza bashyira mu nshingano zitandukanye, abandi bakagerageza kumutambamira, ariko ntiyacogora.
Nubwo yari umuntu ukomeye mu gihugu, Uwilingiyimana ntiyigeze yibagirwa inkomoko ye. Yajyaga afata umwanya agasubira iwabo mu cyaro, gusura umuryango we no kuganira n’inshuti n’abavandimwe, akomeza kugirana umubano ukomeye na bo kugeza ku rupfu rwe.
Hatangimana yibuka ko “yajyaga aza kudusura, akazana n’abana be gukinana n’abanjye, hanyuma akagaruka ku mirimo ye i Kigali.”
Umwe mu bana ba Hatangimana, Irigukunze Gilbert, yari afite imyaka irindwi ubwo Uwilingiyimana yicwaga, ariko nubwo yari akiri muto, aracyafite urwibutso rwiza amufiteho.
Buri mwaka, ku ya 1 Gashyantare, Irigukunze yifatanya na se n’abandi bo mu muryango mu gushyira indabo ku rwibutso rwa Uwilingiyimana.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Ndibuka ko mbere y’uko aza, twabonaga imodoka z’abasirikare n’ingabo ziza iwe, hanyuma na we akaza mu yindi modoka. Iyo yagusangaga uvuye kuvoma, yagufashaga gutwara ijerekani”.
Akomeza agira ati: “Nk’umwana, ibikorwa nk’ibyo byoroheje binguma mu mutima. Buri gihe twabonaga imodoka zije, twasimbukaga twishimye, tukiruka tujya kumusanganira. Yagushyiraga mu gituza iminota mike. Mbere yo gusubira iwe, yabanzaga kunyura mu baturanyi, akabasuhuza bose.”
Irigukunze avuga ko nubwo yari akiri muto, urupfu rwa Uwilingiyimana rwamugizeho ingaruka. Cyane ko ngo yari yabarasezeranyije kwita ku burezi bwe n’ubw’abavandimwe be, ariko ntibyashobotse.
Yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Uwilingiyimana yahuye n’ibibazo ati: “Yari asanzwe afasha abavandimwe banjye babiri bakuru kwiga, ariko ubwo yapfaga, ubwo bufasha bwahise buhagarara.”
Avuga ko nubwo byari bikomeye, yaje gukora akazi muri kompanyi imwe ishinzwe umutekano, ayo ahembwe akayazigama, bityo yiyishyurira kaminuza, maze abona impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu n’amanota meza.
Ku bwa Irigukunze n’abandi, ntibagize byinshi basigarana ku mutungo wa Uwilingiyimana, ariko ikintu cy’ingenzi basigaranye ni umurage we n’ubutwari bwe.