Ibihembo bizahabwa abazitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali
Amakuru

Ibihembo bizahabwa abazitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

SHEMA IVAN

August 25, 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, yagaragaje ibihembo bizahabwa abazitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda, ikaba inshuro ya mbere muri Afurika.

Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 na tariki 28 Nzeri 2025

ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi shampiyona izakinwa mu byiciro birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Abazasiganwa n’ibihe ku makipe avanze, uwa mbere azahabwa amadolari ya Amerika 15000, uwa kabiri ahabwe 7500, mu gihe uwa gatatu yagenewe 3750.

Gusiganwa mu muhanda ku bagore n’abagabo, uwa mbere azahabwa ibihumbi 8 by’ammadolari ya Amerika, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 4, naho uwa gatatu azahabwa ibihumbi 2.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore bazakina basiganwa mu muhanda, uwa mbere azahabwa amadolari ya Amerika ibihumbi 4, uwa kabiri ibihumbi 2, mu gihe uwa gatatu azahabwa 1000.

Mu ngimbi n’abangavu basiganwa mu muhanda, uwa mbere azahabwaamadolari ya Amerika 2000, uwa kabiri 1000 naho uwa gatatu ahabwe 500.

Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo n’abagore bakina ku giti cyabo, uwa mbere azahabwa amadolari ya Amerika 8000, uwa kabiri 4000 mu gihe uwa gatatu ari 2000.

Gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abagore batarengeje imyaka 23, uwa mbere azahabwa amadolari ya Amerika 4000, uwa kabiri ahabwe 2000 naho uwa gatatu ahabwe 1000.

Gusiganwa n’ibihe mu ngimbi n’abangavu, uwa mbere azahabwa amadolari ya Amerika 2000, uwa kabiri 1000 mu gihe uwa gatatu ari 500.

Muri rusange ibihembo bizahabwa abakinnyi bazitwara neza muri iyi shampiyona y’Isi y’Amagare bifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 124 asanga miliyoni 178 Frw.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda izaba igizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Dore uko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye

Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri

Gusiganwa n’ibihe ku bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460

Gusiganwa n’ibihe ku bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680.

Ku wa Mbere tariki 22 Nzeri

Gusiganwa n’ibihe ku bagore U23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 22,6 harimo akazamuko ka metero 350

Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo U 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 – harimo akazamuko metero 460

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025

Gusiganwa n’ibihe: Abagore Junior: 18,3 Km – Akazamuko kangana na 225m

Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Abagabo Junior: km 22,6 n’akazamuko metero 350

Ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025

Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Kilometero 42, 4 n’akazamuko ka metero 740

Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda: Abagore U 23; kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119,3 n’akazamuko ka metero 2435

Ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda: Abagabo Junior bazazenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3 n’akazamuko ka metero 2435

Gusiganwa mu muhanda: Abagabo U 23 ko kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko  ni metero 3,350

Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda, abagore Junior bazazenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520

Gusiganwa mu muhanda Abagore bazazenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera ya kilometero 164,6 harimo akazamuko ka metero 3350.

Ku Cyumweru Tariki 28 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku bagabo, bazazenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe, kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera ya kilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA