Ibikoresho by’iyanga  biracyazitiye amashuri y’imyuga na  tekinike
Amakuru

Ibikoresho by’iyanga  biracyazitiye amashuri y’imyuga na  tekinike

KAMALIZA AGNES

June 8, 2025

Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (RTB), rugaragaza ubuke bw’ibikoresho ndetse n’ibindi bitakigendanye n’igihe biri mu bibazo by’ingutu bibugarije.

Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi agaragaza ko nubwo bakoze ibishoboka amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro akabona ibikoresho byo kwifashisha ariko mu by’ukuri bidahagije kandi n’ibihari bigenda bisaza bitewe na tekinologi n’uko Isi yihuta mu iterambere.

Avuga ko bitewe n’amikoro adahagije batabona ibikoresho byose uko  babyifuza.

Yagize ati: “Imbogamizi ya mbere ni ukubona ubushobozi bw’amafaranga akenewe kugira ngo adufashe kwihaza muri bya bikoresho bikenewe mu mashuri yacu.”

Akomeza avuga ko  nubwo bagerageza gushyira imbaraga mu kugura ibikoresho ariko batabona ibigezweho mu mashuri yose cyane ko bihinduka ku isoko buri munsi bitewe na tekinologi.

Ati: ”Kwigisha tekinike bigezweho bijyana na tekinologi y’uyu munsi kandi igihe twatangiriye urebye ibyo dufite mu mashuri ntabwo bikijyanye n’igihe byagiye bisaza, cyane ko muzi ko tekinologi ari umunsi ku wundi.”

Eng. Umukunzi akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo ariko bari kwishakamo ibisubizo aho hari uburyo bushya bwo gufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ibyo bize bakigira ku murimo aho  kimwe cya kabiri ku ishuri ikindi bakimara mu bigo bibafasha kwimenyereza (Technical Training Program).

Avuga ko hari kampani z’abikorera zirimo  iy’u Busuwisi n’u Budage bemeranyije kujya bafasha  abanyeshuri, aho ku mashuri bazajya bahakorera ibikorwa bishoboka bijyanye n’ibikoresho bihari ibindi bakabikomereza ku makampani.

Yagize ati: ”Hari ubundi buryo twangiye gushyira mu bikorwa aho umunyeshuri yiyandikisha ku ishuri no muri kampani icyarimwe noneho kimwe cya kabiri akakimara ku ishuri ikindi akakimara kuri kampanyi ku buryo ku ishuri ashyira mu ngiro bikeya ibindi akabikorera kuri kampani.”

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2 ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri  ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) aho bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije.

Ibyo bikaba bigamije  guteza imbere imyigishirize y’imibare, siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) , guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Imibare itangazwa n’Ikigo gishinzwe amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic/RP) igaragaza ko abanyeshuri barangije ayo masomo mu 2024, 70% bafite imirimo, barimo 59% bahise babona akazi, 11% bakomeje amasomo, n’abandi 18% bihangiye imirimo.

Ni mu gihe kuva ku nshuro ya mbere bashyira ku isoko abasoje amashuri mu 2018, umubare wabo umaze kwiyongeraho 58%, kandi  umubare w’abakobwa basoje ayo masomo wiyongereye ukava kuri 23% wariho mu 2024 ugera kuri 29% mu 2025.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA