Ibikubiye mu ruzinduko rw’Umwamikazi wa Lesotho mu Rwanda
Ubuzima

Ibikubiye mu ruzinduko rw’Umwamikazi wa Lesotho mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 4, 2025

Umwamikazi wa Lesotho Masenate Mohato Seeiso, ari mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi mu Rwanda rwatangiye tariki ya 3 Ukuboza 2025, rugamije kugirana ibiganiro n’inzego zinyuranye ziganjemo izikora mu rwego rw’ubuzima, uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, Madamu Masenate Mohato Seeiso yasuye ibiro by’Umuryango Imbuto Foundation ugira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda, ubuzima no gushyigikira abana b’abakobwa by’umwihariko.

Yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame wamusobanuriye ibikorwa by’uwo Muryango n’inyungu z’impande zombi mu buzima, uburezi n’iterambere ry’urubyiruko.

Ibyo biganiro bikurikira ibiganiro Umwamikazi Masenate Mohato Seeiso yagiranye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima aho yasobanuriwe intambwe ishimishije y’u Rwanda rugezeho mu kurushaho kwimakaza ubuvuzi kuri bose, kugura inkingo ndetse no gushyiraho ibikoresho by’ibanze.

Kuri uyu wa Kane nanone, Umwamikazi Masenate Mohato Seeiso n’istinda rimugaragiye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anasobanurirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kwiyubaka.

Yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurushaho kongerera imbaraga inzego z’ubuvuzi, ashima by’umwihariko ko u Rwanda rwamaze gushyiraho uburyo bubafasha kubona inkingo mu buryo bworoshye kandi zikabonekera igihe cyose zikenewe.

Yagaragaje ko yashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda rwabuze abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa, agashima uko uyu munsi inkuru y’u Rwanda mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ari icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.  

Ubwami bwa Lesotho buvuga ko uru ruzinduko rugamije kwigira ku rwego u Rwanda rugezeho mu kuradura Kanseri y’Inkondo y’Umura (HPV) no guhuza indege nto zitagira abapilote no gukwirakwiza amaraso mu mavuriro n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima wa Lesotho Selibe Mochoboroane, yanavuze kandi ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri Lesotho yo kwigira ku ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ubuvuzi bw’u Rwanda.

Yongeyeho ko ubutwererane bw’u Rwanda na Lesotho bworoshywa no kuba ari ibihugu byegeranye, avuga ko biteguye no kwigira ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubuhinzi bwa kijyambere aho yiyemeje gushishikariza abakora mu buhinzi bw’iwabo kuzaza na bo bakagira amasomo bafatira ku kibuga.  

Umwamikazi wa Lesotho n’itsinda rimuherekeje bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame
Umwamikazi wa Lesotho yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA