Ibimenyetso bya gihanga ni ikintu gikomeye ku baturage b’u Rwanda – Minisitiri Dr Ugirashebuja
Ubutabera

Ibimenyetso bya gihanga ni ikintu gikomeye ku baturage b’u Rwanda – Minisitiri Dr Ugirashebuja

KAYITARE JEAN PAUL

September 26, 2024

Abayobozi, impuguke, abahanga n’abashakashatsi bo mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera barenga 500 bateraniye i Kigali barebera hamwe uko Afurika yasenyera umugozi umwe mu kunoza serivisi zitangwa n’uru rwego. Baturutse mu bihugu 54 byo hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko Rwanda rwahisemo gushyira ubutabera mu nshingano z’ibanze ku baturage barwo, rushora imari muri uru rwego kugira ngo ubutabera bufite ireme bugere ku barutuye.

Yagize ati: “Amavugurura menshi yarakozwe muri uru rwego, muri ayo mavugurura, Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga bikoreshwa mu butabera cyahawe sitati yigenga, gihabwa gukora mu bwigenge no gutanga serivisi n’ibimenyetso mu bwisanzure byifashishwa mu nkiko.

Kugira iki kigo gifasha urwego rw’ubutabera gitanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu nkiko zacu n’izindi nzego z’ubutabera ni ikintu gikomeye ku baturage b’u Rwanda mu gihe bashaka ubutabera.”

Minisitiri Ugirashebuja kandi avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushyira imbaraga muri uru rwego kugira ngo rukomeza gufasha mu kugeza ubutabera bufite ireme ku baturage.

Ati “Igihugu cyacu kiteguye gukora no gufatanya mu gushyigikira gahunda zitanga ibisubizo ku bibazo bikigaragara ku mugabane wa Afurika, nk’urugero, ukwiyongera kw’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibyaba bikorerwa abana, aho uru rwego rw’ibimenyetso bya gihanga rukenewe cyane mu gutanga ubutabera kuri ibyo birego, turizera ko uru rwego rwagira uruhare mu gukemura izo manza.”

Perezida w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera AFSA, Dr. Antonel Olckers aragaruka ku cyizere bafitiye urugendo rw’ubufatanye hagati y’ibihugu bya afurika.

Ati: “Intego za AFSA ni ukuba ku isonga mu guteza imbere serivisi zitangwa n’urwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera muri Afurika. uru rugendo rwaratangiye kandi twiyemeje gukomeza guteza imbere uru rwego kuri uyu mugabane, tuzamura ireme rya serivisi duha abakorewe ibyaha, no kurengera uburenganzira bw’abari mu nkiko, no guha inkiko ibimenyetso bishingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kandi byakorewe ubucukumbuzi bwimbitse.”

Yunzemo ati “AFSA 2024 ifite intego yo kurebera hamwe uburyo ibihugu bya afurika byakorera hamwe, ni umwanya mwiza ko ibihugu bya afurika bisangizanya ubunararibonye, bigafatanya mu guteza imbere uru rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera  no gushyiraho uburyo burambye bwo gukorana mu guteza imbere ibikorwa by’uru rwego.”

Iyi nama y’iminsi 5 iteranyirije abarenga 500 mu Rwanda itegerejweho kuba igisubizo ku mikorere y’ibihugu bya afurika mu kurwanya ibyaha bikomeje guhindura isura uko ibihe biha ibindi.

Abari muri iyi nama kandi bazifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange aho bazatera ibiti birenga 100 muri Pariki y’Ubukerarugendo Bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA