Ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside byavuye kuri 454 mu 2024,  bigera kuri 483 mu 2025
Ubutabera

Ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside byavuye kuri 454 mu 2024, bigera kuri 483 mu 2025

KAYITARE JEAN PAUL

April 6, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2025 ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byari 483 mu birego rwakiriye, mu gihe mu mwaka wa 2024, byari 454.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yabwiye RBA mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2026, ko mu minsi 100 yo Kwibuka mu 2024, ibyo byaha byari 191, na ho mu 2025 muri icyo gihe bigera kuri 207.

Izamuka ry’imibare, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ari igisobanuro gifite icyo kivuze kuko bituruka ku makuru atangwa n’abafunguwe, barangije ibihano kandi bagatanga amakuru y’ukuri. Amakuru atangwa n’abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahamijwe n’inkiko, yari ashingiye aho imibiri y’abazize Jenoside yari yarajugunywe bituma imibare y’abakurikiranwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yiyongera.

Dr. Murangira agaragaza ko iyo hatanzwe amakuru, hakorwa iperereza bityo ngo ugasanga hari abantu bubakiye kuri iyo mibiri, uwabikoze agahita agwa mu cyaha kuko yahishe imibiri kandi yari abizi. Ati: “Mu iperereza hari abo twagiye dusanga n’ubundi barigeze babikekwaho, icyo gihe rero barakurikiranwa. Iryo ni izamuka ry’imibare ariko tubona ko ari izamuka ryiza kuko ni ukuri kwagaragaye.”

Dr Murangira akomeza yakomeje ati: “Tekereza umuntu umaze imyaka 30 yibaza aho abe bajugunywe kugira ngo abashyingure mu cyubahiro, yumve aruhutse. Iyo myaka 30 yarahebye akagira atya akabona umuntu wafunguwe, wemeye, wagororotse, uvuga ati rwose ibyo twakoze ni amahano ntituzongera, akaza akakubwira ngo abantu bawe bashyinguye aha.”

Mu bo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakozeho iperereza, harimo abafatwa bikagaragara ko bari bafite ibyo bakurikiranyweho bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bagashinjwa n’abarangije ibihano.

Kwibuka ni inshingano za buri wese

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese atari inshingano zigenewe abantu runaka. Ati: “Kwibuka ni ibya buri muntu wese, bikaba umwihariko ku Banyarwanda. Ni Abanyarwanda twese mu bice ibyo ari byose, ari mu gice cy’abakozi ba Leta, icy’abanyamakuru, mu rubyiruko, mu myidagaduro, n’abandi bakora akandi kazi gasanzwe.”

Akomeza avuga ko iyo abantu basobanukiwe impamvu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibya buri wese, bituma birinda ibyaha. Ati: “Ibyo iyo abantu babisobanukiwe, bakumva ko kwibuka ari inshingano za twese hari ibyo birinda by’ibyaha […] ni inshingano zikomoka ku Itegeko Nshinga.”

Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rivuga ko Abanyarwanda biyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose; amacakubiri, ivangura bishingiye ku moko, ku turere cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Rivuga kandi ko Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Dr Murangira avuga ko ubumwe n’ubwiyunge ari inkingi y’iterambere, ibyo bikaba bivuze ko umuntu wese uzanye ingengabitekerezo ya Jenoside, aba aganisha ku gusenya bwa bumwe bw’Abanyarwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA