Umusesenguzi muri politiki, Albert Rudatsimburwa, avuga ko ibiherutse gutangazwa n’itsinda mpuzamahanga (International Contact Group, ICG) ari ukuvangira gahunda ya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse ko n’ibibazo biri hagati y’Abanyekongo bitareba u Rwanda.
Kuri we avuga ko Abanyaburayi na bo ubwabo hagati yabo batavuga rumwe.
Mu kiganiro Rudatsimburwa yahaye Imvaho Nshya, avuga ko gusaba u Rwanda na M23 gusubira inyuma ari ukwirengagiza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo by’Abanyekongo.
Agira ati: “Barasaba ko u Rwanda na M23 basubira inyuma, u Rwanda ntaho ruhurira n’aho hantu, ni hagati y’Abanyekongo kandi ibiri hagati y’Abanyekongo ntabwo bireba u Rwanda.”
Ku giti cye avuga ko no muri Amerika hakiri abayobozi batavuga rumwe na Trump kuko kuzanamo u Rwanda kandi rumaze gusinya amasezerano ari ibintu bitumvikana.
Akomeza agira ati: “ICG ni itsinda tutigeze twumva, ni ibintu bidasobanutse gusaba M23 gusubira inyuma.
Ubu rero bitera urujijo kuko urumva ubu se baje bate? Ni ubwa mbere numvise iri tsinda kandi maze imyaka mbikurikirana.
Nta n’igihugu cyo muri Afurika kirimo, mbona ari ibintu by’Abazungu. Kuki bagomba kuvuga ngo basubire inyuma, kuki batabwiye Perezida Tshisekedi ngo bareke gukomeza gutera M23?”
Avuga ko habayeho amasezerano yo guhagarika imirwano ariko barabizi ko ngo dorone zamaraga abantu.
Ati: “Barabizi neza ko Abanyamulenge bari bamaze iminsi babuze uko bava iwabo, ubungubu kubera ko M23 yahageze (Uvira), baje bate?
Kuki batabanza kuganira na Qatar, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ukibaza niba atari gahunda y’abazungu bashaka gusenya gahunda za Trump. Harimo agasuzuguro kabi k’abazungu.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko bitumvikana kubona amahanga yegeka ku Rwanda na AFC/23 ibijyanye n’intambara yakajije umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande, avuga ko birengagiza ukuri bazi neza ko ari ibitero bigabwa n’indege za FARDC n’ingabo z’u Burundi.
ICG igizwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Sweden, Switzerland, n’ubwami bw’u Bwongereza.
Gufata Uvira bivuze iki?
Albert Rudatsimburwa avuga ko umutwe wa M23 umaze gufata Goma na Bukavu, akagaragaza ko teritwari ya Uvira iruta u Rwanda kugira ngo abantu babyumve neza.
Ashimangira ko Uvira cyari ikibazo kubera ko ari ku mupaka w’i Burundi kandi ko ari ho abarwanya M23 banyuzaga ibikoresho byose, imbunda, amasasu n’abantu.
Ati: “Uvira ni hafi ya Bujumbura, ni ukuvuga ko ibintu byashobora kugera i Bujumbura bakabinyuza Uvira kandi noneho bagiye babatera, Uvira nta mutekano bagiraga.”
Akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi atashakaga kuganira na AFC/M23 ubwo Qatar yahuzaga Leta ya Congo na AFC/M23 mu gihe hari hakenewe ibiganiro hagati y’impande zombi.
Amasezerano ya Qatar Leta ya Congo yari yanze gusinya, Rudatsimburwa avuga ko byasabye ko Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, ategeka Leta ya Congo ko amasezerano nadasinywa atanga raporo.
Rudatsimburwa asanga amasezerano ya Washington adahagije kuko hagomba kubanza kujya mu bikorwa icyo Leta ya Congo na AFC/M23 bumvikanye muri Doha, ariko ngo Perezida Tshisekedi agahitamo gukomeza kurasa ku bice bigenzurwa na AFC/M23.
Ati: “Ni yo mpamvu yatumye uyu mutwe ufata Uvira, mu kwirinda ko AFC/M23 yakomeza gupfusha abaturage.”