Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, ku nshuro ya 20, bizaba tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Ubusanzwe ibyo birori byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri buri mwaka.
RDB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, yatangaje ko ibyo birori bizabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Kinigi hari Pariki y’Ibirunga aho ibirori byo Kwita Izina bisanzwe bibera.
Ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19 ku wa 1 Nzeri 2023, RDB yatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.
Kuva mu 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.
Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.
Mu gukomeza kubungabunga ingagi, RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6 620 zingana na 23% by’ubwari busanzwe.
Ni umushinga uzatwara miliyoni 255 z’amadolari y’Amerika mu gihe uzatanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.
Kuva gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari zisaga 10 Frw yakoreshejwe mu mishinga irenga 1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki y’Akagera, iya Nyungwe, iy’Ibirunga n’iya Gishwati-Mukura.