Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko rumaze gukusanya imashini zirenga 8 200 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, hagamijwe kuzikura mu baturage nyuma yo kugaragara ko byahombeje benshi mu bihe bitandukanye.
RDB igaragaza ko ibiryabarezi byafashwe byashyikirijwe uruganda rutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda, aho bizatunganywamo ibindi bikoresho bishya.
Habyarimana Jacques, Umuyobozi muri RDB, avuga ko ibiryabarezi bitacyemewe uretse gusa mu nyubako cyangwa ahantu hagenewe casino, aho ngo ni ho hantu umuntu ashobora kuzajya asanga imashini z’imikino y’amahirwe izwi nk’ibiryabarezi.
Akomeza agira ati: “Izi mashini ntabwo zicyemewe binavuze ngo n’ubundi ibikorwa byo gukomeza gufata izi mashini zivanwa mu baturage birakomeje.
Hejuru y’izo mashini zigera ku 8 000 zari zafashwe, imibare izakomeza kwiyongera. Tumaze gukusanya ibiryabarezi birenga 3 300, ni nka 1/2 cy’izo tugomba gukusanya mu gihugu hose zimaze gufatwa.”
Mbera Olivier, Umuyobozi w’Uruganda rutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda, ahamya ko imashini z’imikino y’amahirwe, zizwi cyane nk’ibiryabarezi, zishobora kugira ingaruka ku baturage.
Mbera akomeza avuga ko harimo ibikoresho byongera bigakoreshwa ariko hakaba hari n’ibindi bikoresho ubishyize aho biri byakwangiza abaturage n’ibidukikije akaba ari yo mpamvu ibiryabarezi bikusanywa.
Yagize ati: “Twatangiye iki gikorwa cyo kubikusanya mu Turere twose tw’igihugu, ubu tumaze gukusanya imashini zirenga 3 300 ni nka kimwe cya Kabiri cy’ibyo tugomba gukusanya mu gihugu zose, zamaze gufatwa.”
Avuga ko mu Mujyi wa Kigali ibiryabarezi byose bimaze gukusanywa akavuga ko kugeza ubu bageze mu Ntara y’Iburasirazuba aho Uturere twose bari hafi kuturangiza bityo bagakomereza mu Ntara y’Amajyepfo no mu zindi Ntara.