Ibishingirwaho ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza
Uburezi

Ibishingirwaho ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza

NYIRANEZA JUDITH

December 11, 2023

Umunyeshuri wese wagize amanota meza si ko aba agomba kujya muri kaminuza, kuko hari ibindi bisabwa ngo yemererwe kwiga muri kaminuza.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza bishingira ku bintu by’ingenzi bitatu, ari byo amanota, amafaranga y’inguzanyo ihari uko angana  n’imyanya iri muri za kaminuza.

Yagize ati: “Kubona buruse cyangwa inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza ntabwo bijyanye n’amanota gusa, kuvuga ngo niba wagize ano manota ntibivuze ngo uzahita ubona ino nguzanyo kubera ko murabizi ko nayo isabwa”.

Ikindi ni uko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri kaminuza, abanza kubisaba ikamwemerera.

Ati: “Icya mbere ubanza kwemerwa muri kaminuza, usaba muri kaminuza ushaka kujyamo, ishami ushaka kujyamo kaminuza ikakwemerera, yamara kukwemerera ugasaba inguzanyo bivuze ngo rero gusaba inguzanyo bijyana n’inguzanyo ihari bikaba ari byo bigena umubare w’abanyeshuri bari buyihabwe, bikajyana nanone n’imyanya ihari muri iyo kaminuza”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko imibare y’abajya muri kaminuza ihinduka bitewe n’uko abanyeshuri batsinze.

Ati: “Buri mwaka iyo mibare irahinduka, bivuze ko buri mwaka iyo tugiye gutangira turabanza tukicara, tugakora isesengura tukareba uko abanyeshuri bacu bakoze, akaba ari bwo tubara ayo manota yabo”.

Minisitiri agaragaza ko ari amanota, ari imyanya ari n’amafaranga ari ibintu bihinduka bidahora hamwe.

Ati: “Nanone ibijyanye n’amafaranga y’inguzanyo ku bagiye kujya muri kaminuza, ibyo by’inguzanyo, amafaranga ahari  n’imyanya ihari ni byo bigena amanota y’ababihabwa, bivuze ko bidashobora kuba ari ibintu bidahinduka kubera ko byose bijyana birahinduka”.

Ibi Minisitiri yabitangaje ubwo hatangazwaga amanota asoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2022/2023, tariki ya 4 Ukuboza 2023.

TANGA IGITECYEREZO

  • Dusabimana Eric
    December 11, 2023 at 6:22 pm Musubize

    Mwiriwe neza nonese abarangije mumwaka yashize bo baba bemerewe gusa ishuri ndetse ninguzanyo yo kwiga muri kaminuza mudusobanurire

    Muduhe umurongo kuricyo kibazo Murakoze!

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA