Nyuma y’uko hari hashize imyaka igera muri itanu, ibitaramo byo kumurika imideli bizwi nka Kigali Fashion Week bitaba mu Rwanda kuri iyi nshuro bigiye kongera kuba aho itsinda ry’ababitegura bahindutse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru John Munyeshuri, washinze akanategura Iserukiramuco rya Kigali Fashion Week, akanashyiraho kompanyi ya LG Events ishinzwe kuritegura yahamije ko rigiye kugaruka kandi mu isura nshya.
Yagize ati: “Rizaba ari iserukiramuco mpuzamahanga kurusha uko byahoze kandi bizafasha impano nshya z’urubyiruko rw ’u Rwanda gukura. Ndizera ko hazaba impinduka ugereranyije n’ishusho ya kera, bigomba kuba ibirori bijyanye n’igihe.”
Ni iserukiramuco ryaherukaga kuba muri Kigali mu 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 iserukiramuco rya Kigali Fashion Week biba, nyuma y’uko abariteguraga baje gucikamo ibice, bagahitamo kuba byakwimukira muri Uganda, icyakora icyo gihe bo batangaje ko bitewe n’icyorezo cya Covid- 19 bakajya bagikora kitwa ‘Kigali International Fashion Week’.
Amakuru avuga ko iserukiramuco rya Kigali Fashion Week ryahagiritswe kubera mu Rwanda kubera ko ababiteguraga bacitsemo ibice, hanyuma bagahitamo kuba byakwimukira muri Uganda, icyakora icyo gihe bo batangaje ko bitewe n’icyorezo cya Covid -19 bakajya bagikora kitwa ‘Kigali International Fashion Week’.
Abategura iryo serukiramuco bavuga ko kuri iyi nshuro kigiye kongera kuba kandi nabwo kizaba kitwa izina rindi bitewe n’uko ari ukugaruka nyuma y’igihe kirekire batigaragariza Abanyarwanda.
Bati: Iki gikorwa kiravuguruye, kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026, kibere kuri Zaria Court tuzaba dufite insanganyamatsiko igira iti “Rebirth: Culture Meets Elegance” bisobanura ‘Kuvuka bushya: Umuco uhura n’Uburanga’. Ni iserukiramuco rirenze ibyo kumurika imideli gusa.”
Bakomeza bagaragaza uko iryo serukiramuco rizaba rimeze aho icyumweru cyose kizibanda ku bikorwa bijyanye n’imideli bigamije gutera imbaraga no gukangura ubuhanzi bwo muri Kigali.
Muri iryo serukiramuco kandi rizarangwa n’imurikabikorwa ryimbitse ryerekana udushya mu buryo bwo gutunganya imyenda n’imisusire, rizajyana n’ibiganiro bigaragaramo abanyamuryango b’urwego rw’imideli. Ibyo biganiro bikazibanda ku bukungu bushingiye ku mideli mu Rwanda binashyigikira gahunda ya Made in Rwanda, bityo biganirweho cyane ku bucuruzi bw’imideli ikorerwa imbere mu gihugu.
Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzitabirwa n’abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba barimo abo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bakaba ari bo bagize igice kinini cy’abazaza gusa hakazaza n’abandi barimo abo muri Nigeria, Etiyopiya, Kongo n’ahandi.