Ikompanyi yateguraga ibitaramo Tayla Swift yari afite muri Australia mu Mujyi wa Vienne yabihagaritse nyuma y’uko ubuyobozi buvuze ko bwaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kimbariye gukorerwa muri ako gace.
Byari biteganyijwe ko Swift azatarama mu bitaramo bitatu ku mugabane w’u Burayi, guhera kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, byose bikaba byahagaritswe, nk’uko byatangajwe na Barracuda Music, yabyamamazaga.
Bagize bati: “Ubuyobozi bwa Guverinoma byemejwe ko bwaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kigambiriye Stade Ernst Happel, nta kundi twabigenza uretse guhagarika ibitaramo bitatu byari biteganyijwe, kubera impamvu z’umutekano wa buri wese.”
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi wa Police muri Australia, yavuze ko umuntu w’imyaka 19, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatatu i Ternitz, mu gihe undi yafashwe nyuma i Vienne, bose bakaba bakekwaho kuba bari mu mutwe w’itarabwoba wa ISIS.
Inkuru yo guhagarika ibyo bitaramo yababaje benshi mu bakunzi ba Swift ariko kandi bahumurizwa babwirwa ko abari bamaze kugura amatike bazasubizwa amafaranga mu minsi itarenze icumi y’akazi iri imbere.
Aganira n’itangazamakuru Tayla Swift yavuze ko bigoye gusobanura uko yiyumva.
Ati: “Ntabwo nabona uko nasobanura amarangamutima yanjye kuko aravangavanze, ndumva nishimiye ko abagizi ba nabi bafashwe ariko kandi mbabajwe n’ibitaramo byari kumpuza n’abantu banjye byahagaritswe.”
Ubuyobozi bwa kompanyi yateguraga ibitaramo bya Tyra Swift bwavuze ko hari hateganyijwe ko abasaga ibihumbi 65 ari bo bari kuzitabira kuri buri gitaramo muri bitatu byari biteganyijwe biyongeraho abandi barenga ibihumbi 150 hanze ya stade
Mu Gushyingo 2015, abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS bagabye igitero ku nzu y’imikino ya Bataclan i Paris, mu murwa mukuru w’u Bufaransa gihitana abarenga 130, bikaba byaketswe ko abafashwe bari bagamije gutera ibisasu ahari kuzabera ibyo bitaramo.