Akenshi umwaka uba uhishe byinshi ni yo mpamvu abenshi iyo ubasize amahoro bashima Imana no mu myidagaduro rero ni uko byagenze mu mwaka wa 2025 waranzwe na byinshi ku byamamare.
Imvaho Nshya yaguteguriye zimwe mu nkuru zashyuhije imyidagaduro nyarwanda mu 2025 urimo kugana ku musozo.
Ni inkuru ziganjemo ibitaro by’amateka, ubukwe bw’ibyamamare, abafunzwe, ndetse n’uruntu runtu rwavuzwe hagati y’abahanzi.
Bruce Melodie na The Ben bemeye guhurira mu gitaramo nyuma y’ihangana

Tariki 15 Ukuboza 2025, abahanzi bari mu bakunzwe mu Rwanda The Ben na Bruce Melodie, byatangajwe ko bazahurira mu gitaramo ngarukamwaka, The New year Groove, cyateguwe na The Ben, aho kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri.
Ni igitaramo cyavugishije benshi mu basanzwe bagereranya aba bahanzi ndetse na bo ubwabo bahurira mu kiganiro n’itangazamakuru ku Mbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali, aho cyanitabiriwe n’abafatana, byagaragaye ko abo bahinzi bafite abakunzi benshi kandi buri wese afite amatsiko yo kuzabona uko bazahangana mu gitaramo.
Ntabwo byarangiriye aho kuko buri wese yahise asohora indirimo yirata ibigwi ndetse yerekana ko arusha ibirusha mugenzi we. Bruce Melodie yakoze iyitwa Munyakazi, The Ben we agakora iyitwa ‘Indabo zanjye’
Biteganyijwe ko icyo gitaramo cy’amateka kizaba tariki 01 Mutarama 2026 kikabera muri BK Arena.
Davido na Isrel Mbonyi mu bitaramo by’amateka muri BK Arena
Tariki 05 Ukuboza ni bwo Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Davido, uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena yise ‘Kigali 5ive tour’, cyaranzwe n’ubwitabire bwari hejuru, igitaramo cyanitabiriwe n’abarimo Madamu Jeanette Kagame ndetse birushaho kunyura Davido.
Ikindi gitaramo cyavugishije abantu benshi, Umuramyi Israel Mbonyi yongeye kuzuza BK Arena, aho bantu basaga ibihumbi 10, mu gitaramo yakoze mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza 2025 kuri Noheli nkuko asanzwe abigenze buri mwaka yise “Icyumba 4”.
The Ben na Pamela bibarutse imfura

Mu nkuru zashimishije abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyadagaduro harimo n’iyo kuvuka kw’imfura y’Umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamela icyakora ikurikirwa n’impaka nyinshi zavugaga ku izina rye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, bamwe bamwita Paris ariko nyuma Uwicyeza Pamella yatangaje ko amazina y’umwana ari ‘Icyeza Luna Ora Mugisha’.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse ubuheta bamwita Kwema ‘Light FitzGerald’.

Ibyamamare byashinze ingo
Uwase Kathia Kamali wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ yakoze ubukwe na Adonis Jovon Filer bari bamaze igihe bakundana.
Ni inkuru yashimishije abakunzi b’imyadagaduro bitewe n’uko bakunze kuvugwa cyane mu myidagaduro.
Ibindi byamamare uyu mwaka wahiriye barimo Umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe mu birori byagizwe ibanga.
Niyo Bosco na Mukamisha Irena na bo basezeranye mu mategeko umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Undi wavuzwe kandi ni umukinnyi wa filime Micky wasezeranye mu mategeko n’umukunzi we AG Promoter, Mu gihe Nkusi Lynda na we wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Lynda Priya, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura.
Umwiryane hagati y’abahanzi Marina,Yampano na Govinda

Marina na Yampano bari mu bahanzi bakundwa na benshi kubera indirimbo zabo bahuriyeho. Ariko mu 2025, barashwanye bitungura benshi.
Abo bombi ntibahise basobanura impamvu y’uwo mwuka mubi, gusa nyuma hamenyekanye amakuru avuga ko Marina yari yakuye indirimbo yabo “Urwagahararo” ku mbuga zose kubera ko Yampano yayisohoye mu buryo bwa ‘Audio’ atabanje kumugisha inama.
Ni nyuma y’iminsi mike, Khalfan yanditse agaragaza ko yatengushwe no kubona Marina asohora indirimbo nshya, kandi bari bafitanye indi itari imaze igihe, ibyakuruye umwuka mubi hagati y’aba bombi, ndetse mu itangazamakuru bakumvikanisha ko batabanye neza.
Kenny Sol na Ross Kana basezeye muri 1:55 AM

Umuhanzi Ross Kana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, ku mpamvu z’uko amasezerano atubahirijwe, na ho Kenny Sol akavuga ko we yasezeye mu bwumvikane bw’impande zombi.
Abakunzi b’aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko iri sezera, ryatumye habaho impinduka ku buryo abel ikorana n’abahanzi, kandi byagaragaje ko nta bwumvikane hagati y’impande zombi.
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwatigishije imbuga nkoranyambaga

Kimenyi Yves na Miss Muyango Uwase Claudine bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakavuga ko urukundo rwabo rutameze neza.
Ariko bombi bagaragaje ko rwakomeje, kandi ko amakuru y’uko batandukanye ari ibihuha.
Kimenyi yavuze ko mu rugo rwabo ibintu bihora ari ibyishimo, kandi ko impamvu batagaragaza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga ari uko hari ibindi bintu bategura abantu bazamenya mu minsi iri imbere.
Abarimo Djihad bafunzwe bazira amashusho ya Yampano aterakabariro
Ku wa 27 Ugushyingo 2025, RIB yemeje ko yafunze abantu batanu barimo Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K.John, Nestor uzwi nka Pappy Nesta, hamwe na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad bose bakekwagaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora imibonano mpuzabitsina.
Uyu muhanzi yatanze ikirego, maze iperereza rikorwa ku buryo bwihuse, rigamije gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuri ubu urubanza rurimo kuburanishwa aho K John yarekuwe by’agateganyo mu gihe bagenzi be bajuririye icyemezo cyo kubafunga.
Ibyamamare byafunzwe bizira ibiyobyabwenge
Ariel Wayz, Babo na Bill Ruzima na bo batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025, bazira kurenza amasaha yo kuva mu kabari banasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri biri ku kigero cyo hejuru nyuma bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’i Huye.
Dj Toxxyk afungiwe kogonga umupolisi akamwisha ari mu kazi
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025 ni bwo Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk yakoze impanuka y’imodoka akagonga umupolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana.
Ni impanuka yabereye mu muhanda uva mu Kiyovu ujya ‘Payage’ mu Mujyi wa Kigali, ubwo yavaga mu kazi ke ko kuvanga imiziki bikaza kuvugwa ko banasanze yari yanyoye ibisindisha.
Tariki 21 Ukuboza 2025 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi Shema Arnaud.