Ibitero bya Isiraheli byishe abantu 22 muri Gaza
Mu Mahanga

Ibitero bya Isiraheli byishe abantu 22 muri Gaza

KAMALIZA AGNES

November 23, 2025

Abanyepalestina 22 baguye mu bitero by’indege bya Isiraheli byagabwe mu Majyaruguru no rwagati muri Gaza nkuko byemejwe n’Inzego z’Ubutabazi za Hamas.

Hamas yavuze ko mu hantu hatanu ibyo bitero byagabwe harimo aho abaturage bari batuye, ndetse umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas na we yahasize ubuzima.

Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zagabye ibyo bitero by’indege muri Gaza mu rwego rwo kwihimura ku gitero cyagabwe mu gitondo cyo ku wa 22 Ugushyingo, aho umuntu witwaje intwaro yarashe abasirikare bayo arenze umurongo w’umuhondo ugaragaza ko yinjiye ku butaka buri mu maboko ya Isiraheli.

Nubwo Hamas yahakanye icyo gitero ariko impande zombi zishinjanya kutubahiriza amasezerano y’agahenge yasinywe mu mu byumweru bitandatu bishinze.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko Abanyapalestina barenga 310 bamaze kwicirwa mu bitero bya Isiraheli kuva amasezerano yo guhagarika intambara impande zombi zakwemeranya ko agiye gutangira kubahirizwa.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli ryagarageje ko Hamas yongeye kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara, ikohereza intagondwa mu gace kagenzurwa na Isiraheli ngo zigabe ibitero ku basirikare bayo.

Iryo tangazo ryagaragaje ko mu rwego rwo kwihimura Isiraheli yahise yica abayobozi bakuru ba Hamas 5, risaba abahuza kwibutsa Hamas kubahirizwa amasezerano no kumva  uruhare rwayo mu guhagarika intambara.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA