Ibitero by’u Burusiya byibasiye inganda zikomeye z’amashanyarazi za Ukraine
Mu Mahanga

Ibitero by’u Burusiya byibasiye inganda zikomeye z’amashanyarazi za Ukraine

KAMALIZA AGNES

March 22, 2024

Igitero cy’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu kibasiye ibice byinshi bya Ukraine harimo n’uruganda runini rw’amashanyarazi bituma habaho inkongi ndetse batatu barakomereka.

Minisitiri w’ingufu German Galushchenko, yatangaje ko iki ari cyo gitero kiremereye kigabwe ku nganda z’amashanyarazi kurusha ibyo mu bihe byashize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko ibitero byateje inkongi y’umuriro kuri sitasiyo ya lisansi ya Dnipro Hydroelectric ndetse Umuyobozi w’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, Rafael Grossi, yatangaje ko umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolute 750 waciwe.

Ibitero byibasiye ingufu z’amashanyarazi muri Kharkiv byateje umwijima, mu gihe ibindi bitero byagaragaye mu bice byo mu burengerazuba bwa Ukraine.

Kuri uyu  wa Gatanu kandi, Abayobozi b’u Barusiya batangaje ko umwe  yapfuye abandi batatu bakomeretswa n’amasasu  Ukraine yasutse mu turere twegereye umupaka.

TANGA IGITECYEREZO

  • Toyota
    March 23, 2024 at 10:44 am Musubize

    Ikirene niyamanike
    kukonibakomeza igihe cyizagera putini ashyiremo intwaro kirimbuzi.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA