Ibiva mu buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 35% mu gihembwe cya 3 cya 2025
Ubukungu

Ibiva mu buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 35% mu gihembwe cya 3 cya 2025

Imvaho Nshya

December 21, 2025

Mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 11.8%, aho by’umwihariko ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byazamutse ku ijanisha rya 35%.

Bamwe mu bahinzi n’abohereza umusaruro mu mahanga, bashima imbaraga Leta ishyira mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Umuhinzi w’avoka mu mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, Rwagatore Jean Népomucène, avuga ko ubwo bufasha bwamugiriye akamaro, aho yahawe  ingemwe za avoka akaba akomeje kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro ndetse n’inama bamuha mu kwita ku buhinzi bwe.

Yagize ati: “Turashima kuko badukiranira hafi nko muri iyo mishinga dukorana na bo. NAEB yampaye ingemwe za avoka nziza ndetse n’ifumbire. Ubu mpinga avoka ku buso bwa Hegitari 5.”

Uhinga ikawa mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Sibomana Metusera we avuga ko amaze kwiteza imbere, abikesha ubuhinzi bw’ikawa kandi yiteze umusaruro mwiza w’ikawa, abikesha gusazura no gusimbuza ibiti by’ikawa bishaje, abifashijwemo na NAEB.

Yagize ati: “Ntitwari tuzi ko iyo igiti cy’ikawa kirengeje imyaka 30 kigomba gusimbuzwa kuko kiba kitagitanga umusaruro, ariko NAEB yadukanguriye kubisimbuza, iduha ingemwe nshya kandi nziza, inaduha insimburamubyizi mu gusimbuza ibiti byose by’ikawa. Ubu twiteze umusaruro mwinshi kandi mwiza.”

Mu bikorwa bigamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, harimo amarushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, ategurwa na NAEB, agamije kuzamura amafaranga umuhinzi w’ikawa yinjiza, gushimira abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Karasi Raphael wo mu Karere ka  Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, umuhinzi w’ikawa yahize izindi muri ayo marushanwa mu 2024 yagize ati: “Amarushanwa ya Best of Rwanda yansigiye imabaraga no kugira icyizere ku musaruro wa kawa  mwinshi kandi mwiza, bivuze ko tugomba kongera ubuso kandi tukanakomeza umuco wo kuzisarura no kuzitunganya neza.

Umukozi muri Kompanyi ya K-Organics yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ifite ikawa, yabaye iya mbere muri 2025, Ignace Ndayahunga, ahamya ko  aya marushanwa yabafashije guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa.

Yagize ati: “Amarushanwa atwongerera imbaraga yo gukomeza guteza imbere u Rwanda no kuruhesha ishema”.

Abohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga na bo, bashima cyane ibikorwaremezo Leta yashyizeho binyuze muri NAEB, bigamije gutunganya no gupima ubwiza bw’umusaruro w’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto bikorewe muri NAEB, hagamijwe kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ku buziranenge ndetse no kongerera ubwizerwe n’ubudahangarwa ibikomoka mu Rwanda.

Aba kandi, bashima cyane uko NAEB ibafasha kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga atandukanye, bityo bakabasha kwagura isoko.

Uhagarariye Proxifresh, Kompanyi yohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga, Ruth Iranzi yagize ati: “Packhouse [Inzu itunganyirizwamo umusaruro w’imboga n’imbuto woherezwa mu mahanga] ya NAEB igira uruhare rukomeye mu gutegura ibicuruzwa byacu bigenewe koherezwa mu mahanga.

Idushyirira hafi ibikorwaremezo bigezweho kandi byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu gutoranya, gupfunyika no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa.

Ibi bidufasha kwemeza ko ibicuruzwa twohereza ku masoko yo hanze byujuje ibisabwa n’abaguzi mu bijyanye n’ubwiza.

Yunzemo ati: “Kwitabira imurikagurisha n’imurikabikorwa mpuzamahanga biduha amahirwe yo kumenyekanisha ibicuruzwa by’u Rwanda, guhura n’abakiriya bashya no gusobanukirwa neza impinduka n’ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.

Ibi kandi bidufasha kuganira no kungurana ibitekerezo n’abandi bakora muri uru rwego, bikongera isura nziza y’u Rwanda nk’igihugu cyohereza ibicuruzwa byizewe kandi bifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, ndetse bikadufasha kubona amahirwe mashya y’ubucuruzi mu gihe kirekire.”

Imibare ya NISR igaragaza ko mu gihembwe cya 3 cya 2025, mu rwego rw’ubuhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 4%, uw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wiyongereyeho 35%, uw’ibikomoka ku bworozi wiyongereyeho 6%, mu gihe umusaruro w’uburobyi wiyongereyeho 34%.

Imibare ya NAEB, igaragaza ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere   yo kuva mu 2017-2024 (NST1), ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije Igihugu amadovize, yavuye kuri miliyoni 515.8 z’amadorali ya Amerika muri 2017, akagera kuri miliyoni 839.8 z’amadorali muri 2024.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, azaba ageze kuri miliyali 1.54 z’amadorali ya Amerika (asaga tiriliyari 2 z’Amafranga y’u Rwanda)  biterenze mu 2029.

Urusenda rwitaweho neza rukundwa n’amahanga
Icyayi cy’u Rwanda gikundwa na benshi ku Isi kiri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi
Avoka na zo zoherezwa mu mahanda zinjiriza u Rwanda menshi
Abohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bashima NAEB yabashyiriyeho uburyo bwiza bwo kubitunganya
Ikawa y’u Rwanda ikunzwe na benshi ku Isi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA