Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko kuva muri Nzeri 2025 kugeza uyu munsi, mu gihugu hose habaye ibiza 470 byahitanye abantu 67 abandi 123 barakomereka.
Imibare y’iyo Minisiteri igaragaza ko kuva ku wa 01 Nzeri 2025, kugeza ku wa 15 Mutarama 2026, ibiza byasenye inzu 674, byangiza imyaka iri ku buso burenga hegitari 406, byica inka 33, bisenya ibikorwa remezo birimo ibiraro 9, imiyoboro 2 y’amazi n’iyamashanyarazi 29.
Inkuba ni zo zahitanye abantu benshi kurusha ibindi aho zahitanye abantu 45 bangana na 61% by’abapfuye bose bazize ibiza, akaba ari nazo zateye imfu hafi ya zose z’amatungo ku kigero cya 96.9%, bigarukirikirwa n’imyuzure yahitanye abantu 13.
The New Timesa ihamya ko mu mezi atanu ashize gusenyuka kw’inzu na byo byatumye benshi bakomereka aho 22 ari byo bazize.
Imvura y’amahindu ni yo yateye ibihombo mu buhinzi aho yangije ibihingwa biri ku buso bwa hegitari hafi 300, bingana na 75% by’ubuso bwose bwangiritse, imyuzure yangiza hegitari 43.3, mu gihe ibiza byatewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangije hegitari 33.6.
Akarere ka Ngoma ni ko kari imbere mu kwibasirwa n’ibiza kurusha utundi aho habaye 44 byishe abantu 12 bikomeretsa 22.
Akarere ka Gicumbi kibasiwe n’ibiza 32 byahitanye abantu babiri bikomeretsa 10, Gakenke yibasirwa n’ibiza 32, byahitanye abantu batandatu bikomeretsa 11 mu gihe aka Kayonza kibasiwe n’ibiza 21 byahitanye abantu barindwi.
MINEMA ivuga ko muri uyu mwaka hafashwe ingamba zo kugabanya ingaruka zishobora ziterwa n’ibiza himakazwa kwirinda by’umwihariko inkuba n’ibindi byago biterwa na yo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahibasirwa n’ibiza muri MINEMA Hitimana Niyotwambaza Christine, avuga ko hari intambwe igaragara yatewe mu gushaka ibikiresho by’ubwirinzi bikumira inkuba, ku bufatanye n’abikorera na za kaminuza.
Yagize ati: “Dufatanyije RP Karongi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM), turacyari mu biganiro birebera hamwe uko twakora ibikoresho by’ubwirinzi bw’inkuba, turateganya amahugurwa agamije gushyiraho gahunda ifatika yo kunoza uburyo bwakozwe n’iryo shuri.”
Umuyobozi muri MINEMA ushinzwe Politiki, Igenamigambi no Kugabanya Ibyago, Adalbert Rukebanuka, yashimangiye ko intego nyamukuru y’uyu mwaka ari ugukomeza kugabanya ibyago biterwa n’ibiza no kunoza uburyo bwo kwitegura no kwitabara.
Yagaragaje ko gutanga amakuru y’abari mu kaga bashobora kwibasirwa n’ibiza ari ingenzi kandi byatuma ibyago bigabanyuka kandi MINEMA izakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ubufasha bwa vuba na bwangu ku bibasiwe.
