Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byimuriwe kuri site ya Rubirizi
Uburezi

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byimuriwe kuri site ya Rubirizi

KAYITARE JEAN PAUL

November 16, 2024

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yatangaje ko ibizamini byagombaga gukorerwa kuri site ya Gasabo byimuriwe kuri site ya Rubirizi mu Karere ka Kicukiro.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishami rya polisi rishinzwe ibizamini n’impushya, rigaragaza ko abari bariyandikishije gukorera ibizamini kuri site ya Gasabo kuva tariki 18 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2024 ari bo bahinduriwe aho gukorera ibizamini.

Rigira riti: “Turamenyesha abantu bari barasabye gukorera ibizamini kuri site ya Gasabo, ko kuva tariki ya 18 Ugushyingo 2024 kugeza tariki 20 Ukuboza 2024, bizajya bikoresherezwa kuri site ya Rubirizi iherereye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.”

Abantu basabye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, bibutswa ko ibizamini bitangira Saa moya za mu gitondo (07h00).

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n’impushya kujya bitwaza indangamuntu y’umwimerere, uruhushya rw’agateganyo cyangwa uruhushya rwa burundukandi bigifite agaciro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA