IBUKA yashimye ko Norvege yohereje Gasana ukurikiranyweho  gukora Jenoside
Ubutabera

IBUKA yashimye ko Norvege yohereje Gasana ukurikiranyweho  gukora Jenoside

ZIGAMA THEONESTE

August 9, 2025

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) watangaje ko wakiriye neza inkuru yo kohereza Gasana François ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside, woherejwe mu Rwanda avuye muri Norvege.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yabibwiye RBA, nyuma yaho Gasana yari amaze kugezwa mu Rwanda, ashimangira ko ari amakuru bari bategereje.

Yagize ati: “Inkuru y’uko inzego z’umutekano muri Norvege zohereje Gasana Francois mu Rwanda, nk’Umuryango IBUKA n’abarokotse muri rusange, twayakiriye neza. Nk’uko mubizi ni icyemezo cyari kimaze igihe cyarafashwe guhera tariki 27 Kamena 2025”.

Dr Gakwenzire yakomeje avuga ko kuva hafatwa icyemezo cyo kohereza Gasana mu Rwanda yakomeje kujurira ariko bikaba byararangiye atsinzwe, kuko yangaga koherezwa mu Rwanda.

Ati: “Kuba rero byageze ku mwanzuro wo kubahiriza ubutabera murumva ko bidushimishije nk’abarokotse Jenoside no ku Gihugu n’abandi bose bashyigikiye ubutabera.”

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda François Gasana wiyise Franky Dusabe, woherejwe n’Igihugu cya Norvege kuza kuburanira mu nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Gasana w’imyaka 53 yari umunyeshuri akaba yarabaga mu yahoze ari Segiteri ya Ndaro, ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

‎Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu mwaka wa 2007, Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange, ahanishwa igifungo cy’imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

‎Gasana yavukiye mu yahoze ari Selire ya Bitabage, Segiteri ya Ndaro, ubu ni mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

‎Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burashimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera za Norvege, mu kurwanya ibyaha muri rusange, ndetse n’uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.

‎Norvege ni kimwe mu bihugu bitanga umusanzu ukomeye mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

‎Mu bandi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside icyo gihugu kimaze kohereza mu Rwanda harimo Charles Bandora wari umwe mu bacuruzi bakomeye bakoresheje ububasha bari bafite mu kwenyegeza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo Bandora yari akurikiranyweho gutera inkunga imyitozo y’Interahamwe zishe Abatutsi mu Bugesera, akaba na we ashinjwa kwica abasaga 400 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ruhuha.

‎Binavugwa kandi ko uretse kwica abandi bacuruzi bagenzi be, Bandora woherejwe mu Rwanda mu 2013 yanasahuye imitungo y’abarimo Ezedkiel Mugenzi na Gracien Murangira.

Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert yashimye Norvege yoherereje u Rwanda Gasana ukekwaho gukora Jenoside

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA