Iburasirazuba: Beretswe uko bakoresha ubutaka buto bukabyazwa umusaruro
Amakuru

Iburasirazuba: Beretswe uko bakoresha ubutaka buto bukabyazwa umusaruro

HITIMANA SERVAND

August 16, 2025

Abatuye mu Turere twa Ngoma na Kirehe bagaragarijwe ko hari uburyo bwo gukoresha neza ubutaka buto bukabyazwa umusaruro mwinshi, basabwa kubishyira mu bikorwa bakikungahaza.

Abatuye muri utwo Turere babikesha inyigisho bahawe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), cyaen ko abaturage biyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongere, abahanga bagaragaza ko ababukoresha bakwiye gukoresha uburyo bwa gihanga bugezweho bufasha mu kweza byinshi ahantu hato.

Abahawe izo nyigisho bagaragaza ko ari ingirakamaro kuko zizabafasha kuziba icyuho cy’ibyo bakenera n’ibyo bari basanzwe bakura mu buhinzi n’ubworozi ari nabyo ubukungu bwabo n’imibereho bishingiyeho.

Musabyeyezu Mariyana wo mu Karere ka Ngoma yagize ati: “Mu myaka yo hambere abantu twagiye duhunga ibura ry’ubutaka tukaza kubushakira muri iyi ntara. Ariko uyu munsi ubutaka bwo ni buto hose pe! Kandi ibyo kurya byo ababikeneye bariyongera. Ubu buryo tweretswe rero bwo gukoresha ahantu hato hakera byinshi tugiye kubishyira mu bikorwa kandi hari ingero twagiye duhabwa zigaragaza ko bishoboka.”

Gakire Damien usanzwe ahinga urutoki mu karere ka kirehe avuga ko hari ubumenyi yungutse bwiyongereye kubwo yari asanzwe akoresha.

Ati: “Nsanzwe mpinga urutoki kandi neza ku buryo hari abazaga kunyigiraho. Gusa nabonye ko hari ibyo nkwiriye kunoza, birimo gucukura umwobo mugari cyane aho ngiye gutera insina kuko ubunini bw’igitoki bwiyongera.”

Yongeyeho ati: “Nabonye kandi ko nshobora guhinga imboga nk’inyanya ku butaka buto cyane nkabusakara nkabona umusaruro njyana ku isoko. Ibi nitubikora ikigaragara byadufasha kwihaza, ariko bikanatwinjiriza amafaranga.”

Ndamukunda Peter ushinzwe imishinga no gufasha abatishoboye muri Green Party yavuze ko bazakomeza gufasha abaturage muri rusange kubyaza amahirwe ahari bakiteza imbere.

Ati: “Ni ibikorwa bigamije gufasha umunyarwanda kugira imibereho myiza. Ni Ibikorwa bireba abanyarwanda bose ariko tukanasaba abarwanashyaka bacu kuba bandebereho bakagira ibikorwa byigirwaho n’abaturanyi, bityo twese tukazamurana.”

Avuga ko ibikwiye kwitabwaho ari ugukoresha amafumbire, guhinga mu byumba byegeranyirizwamo ubutaka n’ibindi.

Ngoma na kirehe basobanuriwe uko hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro

Eng agronome Ndamukunda Peter yagaragaje uko hakoreshwa bike bikabyazwa byinshi
Umuhinzi ashobora guhinga kijyambere ku buso buto, agakuramo umusaruro mwinshi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA