Itegekaharinde Soline utuye mu Mudugudu wa Rubirizi mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, avuga ko mu 2018 mu isambu ye afitiye icyangombwa cy’ubutaka habonetse amabuye y’agaciro, agatangira gucukurwa na kampani izwi nka Bugambira Mines Ltd isanzwe ikorera mu Karere ka Kayonza.
Icyo gihe uyu muturage yabwiwe ko atakomeza kuhahinga mu gihe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byaba nabyo bikomeje.
Yabajije niba agendera aho ntacyo abonye asabwa kugana ubuyobozi bw’Akagari bukamufasha ariko aho yageze hose kugera ku rwego rw’umurenge ngo ntacyo byatanze.
Ati: “Urumva rero dukandamizwa muri ubwo buryo, guhera mu mwaka wa 2018 kugeza n’izi saha ntaho ngira ho kuba, umurima wanjye sinkuhinga, kugeza ubu mfite abana Babiri ntabwo mbona aho gukura mituweli.”
Avuga ko agace atuyemo bahinga bubyizi akaba ari nabyo bimutunze. Mu gihe izuba ryavuye ntacyo kurya abona bagaburira abana kandi umurima we uvamo amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwabwiye Imvaho Nshya ko mu nteko y’abaturage yabaye ejo ku wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, bwasabye ubuyobozi bwa kampani icukura amabuye y’agaciro mu isambu ya Itegekaharinde ko bwamwishyura ingurane ndetse n’indishyi ihereye igihe yatangiriye gucukura.
Guverineri Pudence Rubingisa yavuze ko mu 2018 bari batangiye kuhacukura ariko Akarere kabijyamo kamusubiza ubutaka bwe.
Avuga ko kampani icukura amabuye y’agaciro iba ifite ahantu igenda icukura ariko yagera ku butaka bw’umuturage ikabanza kwishyura ingurane ngo ihacukure kuko no mu ibaruwa iba yarahawe n’Akarere haba harimo iyo ngingo.
Ati: “Icyo gihe Akarere kabigiyemo bamusubiza ubutaka nyuma, ntabwo yashoboye kunsobanurira umwaka basubiriyemo, Akarere karahagobotse asubizwa ubutaka ariko uko bagendaga bagura ibikorwa baza kongera kuhagera batangira no kuhacukura batamuhaye ingurane.”
Nyuma y’aho Itegekaharinde agaragarije ikibazo cye ubuyobozi bw’intara, ubuyobozi bwa kampani busabwe kwishyura ingurane nyir’ubutaka mu gihe gito.
Rubingisa ati: “Umuyobozi wa kampani yari ari aho ndamubwira nti tubahaye icyumweru mugende ejo mumubarire mumwishyure indishyi ye, mumuhe n’ingurane.”
Ubuyobozi bw’intara bwabwiye Imvaho Nshya ko ibyo ari byo bari kubara bityo kuri uyu wa Gatatu bakagaragariza intara ibyo bemeranyije mbere yuko umuturage yishyurwa.
Ubuyobozi bwa kampani Bugambira Mines Ltd ari na yo icukura amabuye y’agaciro mu isambu ya Itegekaharinde bwahamirije Imvaho Nshya ko bwiteguye kwishyura uyu muturage mu nzira zubahirije amategeko.
Safari Elie, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri kampani, yavuze ko ahagana Saa Cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, hari itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Kayonza bari ku isambu imaze imyaka Itandatu icukurwamo amabuye y’agaciro baganira n’umuturage ndetse n’ubuyobozi bwa kampani kugira ngo ikibazo cye gikemuke.
Yagize ati: “Twiteguye kwishyura binyuze mu nzira zubahirije amategeko kuko umuturage ejo yagaragaje ko afite n’ibyangombwa by’ubutaka.”
Foto: Internet