Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Igihugu, Mpayimana Philippe, yavuze ko abaturage nibaramuka bamutoye muri manda y’imyaka 5 azashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi ye ikubiye mu ngingo 50 zigaruka cyane cyane ku ngingo zirimo uburezi, ibidukikije, inganda n’izindi.
Ibi ni ibyo yagarutseho ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena yiyamamarije mu turere twa Ngoma na Kirehe.
Yavuze ko yifuza kuvugurura ibiriho no kuzana udushya, kongera imbaraga aho ziri nkeya no kuzamura uburenganzira bwa demokarasi.
Bwana Mpayimana Philippe yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigakura Abanyarwanda mu icuraburindi ubu hakaba hari amahoro n’umutekano.
Yavuze ko yigira kuri Perezida Paul Kagame kandi ko ibyo Inkotanyi zakoze bizwi mu Isi yose kandi azigiraho ibyo zakoze byinshi byiza. Yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bikwiye gutuma abaturage bashyiraho umuyobozi mushya nawe akarushaho guteza imbere abaturage n’u Rwanda muri rusange.
Yavuze ko yiyamamaza kubera ibitekerezo bishyashya mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho na Leta y’Ubumwe no kurushaho guteza imbere politiki y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ibaze ushyigikiye ibyagezweho ariko ntushyireho ibishyashya. Ndibutsa Abanyarwanda ko kureba ibyakozwe bidakwiriye ko twirengagiza ibindi bitarakorwa; birahari rero, muzanshigikire kandi tuzashyiraho uburyo ibiriho bidasubira inyuma, ibiriho tuzahora tubivugurura kandi habeho guhanga udushya.”
Bwana Mpayimana yibanze ku ngingo zirimo uburezi, ibidukikije n’inganda. yavuze ko kandi azarushaho kunoza imikoreshereze y’ubutaka, kongera ibiribwa ku isahane, guteza imbere inganda nto, guteza imbere uburezi, gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri, kubahiriza amasaha abakozi bagomba gukora n’ibindi.
Yabwiye abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika, azibanda cyane mu burezi aho abanyeshuri bifuza inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bazajya bazihabwa nta kindi kigendeweho, kuko n’ubundi ngo baba bazishyura izo nguzanyo.
Yavuze ko imigabo n’imigambi yagejeje ku baturage yizera ko izamufasha guteza imbere u Rwanda harimo kongera no kongerera ubushobozi za Ambasade kugira ngo zifashe mu kwigisha Abanyarwanda bari hanze amateka y’Igihugu kugira ngo bareke kukirwanya, kongera ibiribwa ku isahane ya buri Munyarwanda ndetse no gushyira mu Itorero abarangije amashuri yisumbuye bakamara amezi atandatu biga ibya gisirikare.
Ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko habaho ku uburyo bworohereza abaturage bafite amikoro make.
Yagize ati: “Uburyo bwo kwishyura mituweli ntitwayikuraho ahubwo hagomba gushakwa ubundi buryo bwo kugira ngo aboroherezwa babe benshi kurusha uko bimeza ubu.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.