Bamwe mu rubyiruko bagize inteko itora bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hari bamwe mu bakandida batorerwa kuzabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bamara kugeramo ntibagaruke ngo bumve ibyifuzo byabo, bityo bagasaba ko abazatorwa kuri iyi nshuro bajya basubira inyuma bakumva ibitekerezo byabo.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024, ubwo abakandida depite bazahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bagezaga ku nteko itora y’urubyiruko imigabo n’imigambi yabo.
Urubyiruko rugize inteko itora bavuga ko kuba abakandida depite bahagararira urubyiruko batorwa ntibagaruke gutega amatwi ibibazo urubyiruko rufite, bigira ingaruka zo kudakorerwa ubuvugizi ku bibazo urubyiruko rufite kandi ari bo jwi ryabo.
Nkunzimana Pascal yagize ati: “Nk’urubyiruko tuba dufite imishinga ikwiye kuduteza imbere ku buryo duhanga n’imirimo ku bandi ariko hari imbogamizi zuko hari aho tutageza ijwi ryacu. Ni yo mpamvu dutora abaduhagarariye mu badepite.”
Yakomeje agira ati: “Mu myaka ishize twagiye dutora abadepite baduhagarariye ariko tukabaheruka ubwo, bibagirwa ko badusabye amajwi ntibagaruke kumva ibitekerezo bishya dufite ndetse ngo badukorere ubuvugizi bwimbitse. Turasaba abari kwiyamamaza kugaragaza itandukaniro n’abandi babanje.”
Umunyana Alice nawe ati: “Kugira ngo urubyiruko rutere imbere rwikure mu bukene ni ngombwa ko abo tuzatora bakwiye gusigasira ibyagezweho, ariko na none ntibibagirwe twe twabahaye amajwi ngo baduhagararire.”
Yunzemo ati: “Bibaho akenshi ko baza bakiyamamaza tukumva ibikorwa bazakora tukabatora ariko baragenda bakaguma mu Nteko ntibagaruke gusura urubyiruko ngo barebe niba ibibazo basize bihari ko byakemutse cyangwa niba hari ibibazo bishya byagaragaye nyuma yuko tubatoye. Nifuza ko bajya bagenda ntibahere kuko urubyiruko turabakeneye.”
Umukozi wa Komisiyo y’’Igihugu y’Amatora ushinzwe amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank yasabye abakandida depite bazahagararira urubyiruko kuzashyira mu bikorwa n’ibindi bitekerezo bya bagenzi babo batazatorwa.
Yagize ati: “Mu minsi iri imbere muzazenguraka no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu mugaragaza imigabo n’imigambi yanyu ariko hatorwe babiri gusa. Ndagira ngo mbasabe ko mwaha agaciro n’ibindi bitekerezo bya bagenzi banyu batazabasha gutsinda mubona ari byiza ku buryo bifitiye umumaro urubyiruko n’igihugu.”
Yongeyeho ati: “Abazotorwa rero muzatware n’ubutumwa bw’abandi muzaba muhagarariye mu Nteko batanze kuko mwese murashoboye nabumvise gusa ikibazo ni uko hakenewe babiri gusa.”
Abakandida depite bazahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari kwiyamamaza ni 31; bazatorwamo 2 bazahagararira urubyiruko.
Biteganyijwe ko amatora y’Urubyiruko azaba tariki ya 16 Nyakanga 2024.