Ubuyobozi bw’Idini ya Isilamu mu Ntara y’Iburasirazuba buhamya ko kwigisha abana ibikubiye mu gitabo gitagatifu cya Korowani(Koro’an) gikoreshwa n’abayoboke bayo, bifasha abana gukurana indangaciro nzima bityo bakirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi, ubusinzi,gusuzugura n’ibindi.
Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 206, ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ku musigiti wa Rwamagana Takuwa,hasozwa amarushanwa y’abana yo gusoma mu mutwe no gusobanukirwa igitabo gitagatifu cya korowani (koro’ani), bagera kuri 99 barimo abakobwa 57 n’abahungu 42 bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu.
Sheikh Ndabakuranye Said, Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cy’amarushanwa yo gufasha mu mutwe Korowani bifasha abana kugira indangagaciro nzima z’uburyo bwa kisilamu n’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Uyu mwana ufata Koroan mu mutwe, binamufasha kugira uburere buboneye.Umwana wize Koro’an aba afite indangagaciro za kinyarwanda, yubaha kandi akaba n’umuhanga mu masomo asanzwe. Abana bose batsinze amasomo ya Korowani baba bafite imyitwarire myiza.”
Umwe mu bana bize Korowani wari witabiriye ayo marushanwa, yavuze ko hari byinshi yigiye mu kwiga Korowani, ari we na bagenzi be barangwa n’imico yo kubaha ababyeyi, gusenga no kubaha Imana.
Ati: “Iyo nganiriye n’abo tudahuje ukwemera, dukomeza kuganira babona imico dufite bituma na bo bagira indangaciro nzima, kandi bakabashaka kumvira no kubaha ababyeyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko igitabo cya Korowani ari ingirakamo mu mibireho y’Abasilamu n’abatari bo kuko gitoza kugira indangagaciro nzima.
Yagize ati: “Korowani ni umuyoboro utegeka kubana neza kw’Abayisilamu n’abatari bo. Itubwira uko twitwara mu buzima busanzwe kandi iyobora abantu uko bagomba kubana mu ngo zabo, mu kazi bakora, kugeza n’aho umuntu ajya kwinjira mu bwiherero, gusohokamo, ni ukuvuga ngo Korowani ni ubuzima bw’umuntu.
Yakanguriye abayisilamu bose ko kwihatira gusobanukirwa Korowani ariko bakaniyemeza gushyira mu bikorwa ibyo babwirwa muri icyo gitabo gitagati, kugira ngo bakomeze kwimakaza imibanire myiza n’abandi.










