Ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024
Ubutabera

Ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024

KAYITARE JEAN PAUL

December 5, 2025

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibyaha mu Rwanda byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024. Igaragaza ko inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kugabanya ibyaha.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, avuga ko umutekano w’igihugu umeze neza kandi ko abanyabyaha Polisi irimo guhangana na bo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bagiranye n’abanyamakuru.

CG Namuhoranye yavuze ko mu mpera z’umwaka habamo byinshi bitandukanye nk’ibitaramo bishobora kugaragaramo abakora ibyaha, abatwara banyoye ibisindisha, abashaka amafaranga badaciye mu nzira zemewe hakaba n’abakora ibikorwa by’ubujura.

Ati: “Uranyoye urasinze utwaye imodoka uragonze, cya kintu cyatangiye ari ibyishimo kikarangira ari akababaro. Abaturage bazakore iminsi mikuru batekanye.

Polisi ivuga ko hakorwa ubukangurambaga bwiswe ‘Tunyweless’ mu rwego rwo kugabanya impanuka, isaba ababyeyi kwita ku bana babo kugira ngo batazisanga mu biyobyabwenge.

Uko umutekano wari wifashe muri uyu mwaka wa 2025

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi, yavuze ko igishyizwe imbere ari ugukumira no kugenza ibyaha.

Yagaragaje ko ibyaha byagabanYutse muri uyu mwaka wa 2025 ugereranyije n’umwaka ushize.

Ati: “Ibyaha byagabanYutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024. Inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, n’urugomo.”

Inzego z’umutekano zifatanyije, CP Rumanzi yavuze ko zagaruje ibyabaga byibwe birimo telefoni, mudasobwa n’amafaranga yabaga yibwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha y’Umwaka wa 2024, igaragaza ko uru rwego rwakiriye dosiye 23 863 z’ubujura, aho ibyaha byagabanyutse ku kigereranyo cya 8.4%, ugereranyije n’Umwaka wari wabanje wa 2023 kuko hari hakiriwe dosiye 31 783.

Gukubita no gukomeretsa byagize dosiye 22 186 nabyo byaragabanyutse bigera ku 21 817, bikaba byaragabanyutseho 4%, mu gihe gukoresha ibikangisho byari 5 429, nabyo bigabanyukaho gato, hafi 1% kuko byarengaga gato 6 000 mu mwaka wabanje.

Icyaha cy’ ubuhemu cyagize 5 120, gusambanya umwana byari 4 387, gukoresha ibiyobyabwenge byagize 4 234, guhoza ku nkeke zari dosiye 3 372, ubwambuzi bushukana bwagize 2 679, kwangiza ikintu cy’undi 2024 no kwangiza imyaka mu murima byari 1 617.

Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage

Muri uyu mwaka wa 2025 Polisi y’u Rwanda igaragaza ko hakozwe ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko kububakira amacumbi, hubatswe amarerero y’abana, hatangwa ubwato byose ngo byakorwaga muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

CP G. Rumanzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, agira ati: “Byagezweho kubera ubufatanye bw’abaturarwanda mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ku byatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda 130. Harimo abakubiswe n’inkuba, abagwiriwe n’ibirombe, hasenyuka inzu 1 800, hegitari 1 100 z’imyaka zirangirika ndetse hapfa amatungo arenga 100.

Inzego z’umutekano zafashe ingamba ku mutekano w’ahabera ibirori no kurinda abantu n’ibyabo.

Ku rundi ruhande, harasabwa ubufatanye bw’abaturage kugira ngo umuturage yumve uruhare rwe muri iyi minsi mikuru.

CP Rumanzi yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibiyobyabwenge, abakora ingendo bazitegure kare mu kwirinda umuvundo mu gihe cy’iminsi mikuru.

Kudaha abana ibisindisha kugira ngo barindwe ingeso mbi mu gihe ababyeyi baba badakurikiranye.

Akomeza asaba abaturarwanda kwirinda inkongi z’umuriro. Agira ati: “Abaturarwanda bategure uko bakwirinda inkongi z’umuriro, birinda gusiga bacometse ibikoresho bikoresha amashanyarazi.”

Mu gihe cy’iminsi mikuru, Polisi itangaza ko inzego z’umutekano ziziyongera haba ku muhanda ndetse n’ahahurira abantu benshi.

CG Félix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko umutekano w’igihugu umeze neza
Abanyamakuru bitabiriye ibiganiro byateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA