Uko abantu biyongera bisaba ko n’ibibatunga byiyongera kandi ubutaka butiyongera, bikaba bisaba ko hashyirwa imbaraga mu gukora ubuhinzi bwa kijyambere hisunzwe ikoranabuhanga, bugatanga umusaruro mwinshi ku buso buto, akaba ari yo mpamvu hatekerejwe gahunda yiswe Ibyanya bigega by’ibiribwa, nk’igisubizo ku kwihaza mu biribwa.
Ibyanya bigega by’ibiribwa (FOBASI: Food Basket Sites) ni gahunda igamije gushyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi, ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere (Agri Hubs) no kunoza imikoreshereze y’ubutaka buhujwe, hagamijwe gucunga neza no kubona inyungu mu bakora ishoramari mu buhinzi.
Gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe hakoreshejwe uburyo bunyuranye bwo kuhira, aho ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari 71,000 bugere kuri hegitari zisaga 130,000.
Mu bijyanye n’ubworozi, hazongerwa umusaruro ukomoka ku bworozi no kunoza uruhererekane nyongeragaciro mu bworozi bw’amatungo n’amafi. Ibi, bizagerwaho hakoreshwa uburyo bugezweho nko kororera mu biraro, kongera uburyo bwo kubona icyororo kivuguruye, gushyiraho ibikorwa remezo byo kuhira amatungo no gukurikirana neza ubworozi.
Gahunda ya FOBASI ishingiye ku nkingi 6 zirimo ubuso buzwi, abahinzi bari mu matsinda cyangwa koperative, ubuyobozi bwa site, igenamigambi ry’imihingire, ubwishingizi, gufata neza umusaruro no kuwuhunika.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yagaragaje ko kugira ngo bigerweho bisaba uruhare rwa buri wese, abahinga bakabikora kinyamwuga, bagakuramo ibyo kurya bihagije kandi ubuhinzi bukabaganisha ku bukire.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Dr. Ndabamenye yavuze ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba y’ubukungu kandi abantu bose bagomba kurya, akaba ari yo mpamvu ari urwego rushyirwamo imbaraga ngo umusaruro wiyongere.
Ati: “Ibyanya bigega by’ibiribwa ni gahunda yakomotse ku yo guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe cyatoranyijwe, iyi gahunda hongerwamo imbaraga, harakomeza ubukangurambaga bigahuzwa n’ikarita y’ubutaka mu rwego rw’ubuhinzi.”
Yakomeje agira ati: “Ni gahunda yashingiwe ku mpande 2, dufite icyerekezo cy’imyaka 5 (NST2) n’icyerekezo 2050 na gahunda za Minisiteri. Birasaba ko tuba dufite abahinzi bahinga ibyo barya bihagije ibisigaye bikajya ku masoko bukaganisha ku bukire.”
Dr. Ndabamenye yasobanuye ko aho hantu ubutaka buzahuzwa buzaba buhingwaho n’abahinzi bazwi, hazwi ubuso bwaho, ibihahingwa na Agronome waho uhatuye wita ku buhinzi bwaho ku buryo buhoraho, bikazafasha kugera ku ntego zo kuzamura umusaruro.
Yagize ati: “Muri NST2 ubuhinzi bugomba kuzamukaho 6% nibura buri mwaka ku buryo bugomba kuba bukura. Mu gihembwe cya 3 cy’umwaka washize byabaye byiza cyane, ubuhinzi bwazamutseho 10%, muri iryo 10%, ibyoherezwa mu mahanga byari hafi 35%, ibirebana n’amafi bizamukaho 35% ndetse ubworozi bw’amafi bwazamutseho 6%.” Ibihingwa ngandurarugo byazamutseho 4 % bikavuga ngo kugira ngo bizamuke bigere kuri 6% hari ibigomba gukorwa.
Ugomba kugaburira ubutaka mbere yo kugaburira abaturage
Dr. Ndabamenye yasobanuye ko umusaruro uturuka ku buryo ubutaka buba bwitaweho, ashishikariza abahinzi gukora ubuhinzi babungabunga ubutaka, bakoresha ifumbire y’imborera n’iy’imvaruganda, imbuto nziza y’indobanure, kuhira, guhingira igihe no gukurikirana ibihingwa.
Ati: “Ubu turashishikariza abikorera ngo bakore imborera kandi hanakoreshwe na tekinoloji, hegitari 100 ntizizasarurwa n’amaboko, ahubwo hashyirwaho abikorera bazagira uruhare mu kunoza uburyo bwo kumisha hakoreshwa imashini, gufata neza umusaruro ugahunikwa neza.
Yagarutse ku bipimo by’umusaruro mu gihe haba hakozwe ubuhinzi mu buryo bwa kijyambere. Yagize ati: “Ibigori dushobora guhinga hegitari 250,000, ibishyimbo hegitari 320,000, ibirayi na byo hegitari 320,000 ariko ibigori turacyeza toni 2 kuri hegitari.”
Akomeza agira ati: “Twihaye gahunda yo gushyiraho ibyanya bigega by’ibiribwa tuvuge ngo umusaruro urava kuri toni 2 ugere kuri Toni 5. Ku bigori, tuba dukeneye nibura Toni 900,000 ku mwaka ngo haboneke ibitunga abanyeshuri ku ishuri, abaturage n’amatungo.”
Muri NST2 biteganyijwe ko umusaruro w’ubuhinzi ugera ku mpuzandengo iri hejuru ya 6% by’umusaruro mbumbe uturutse mu buhinzi buri mwaka. Kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% ku bihingwa ngandurarugo byatorwanyijwe hagamijwe kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.
Ibyo bizagerwaho hongerwa 50% by’umusaruro, hibandwa ku bihingwa by’ingenzi byatoranyijwe nk’ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n’ibitoki, kongera ikoreshwa ry’inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure, bikaboneka bihagije bikanagera ku bahinzi ku gihe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye yagize ati: “Turacyafite ikibazo cy’umusaruro kuri Hegitari [….] Tugatekereza uko ubutaka buto bwakweraho umusaruro mwinshi, aheraga toni 1 y’ibigori noneho hakaba hakwera Toni 5.”
Yongeyeho ati: “Indi nkingi ni ukunoza gahunda y’imikoreshereze y’ubutaka. Twari dufite abahinzi bakanguriwe guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe, gukoresha inyongeramusaruro ku mbuto cyane cyane ku ifumbire n’ibikorwa byijyanye n’ikoreshwa ry’imashini byarazamutse, ariko dufite ubuso dushyiraho ibihingwa bisanzwe, ubuso bwose bukaba Hegitari 1,400,000, hafi miliyoni 1 ya hegitari y’ubutaka buhingwaho ibihingwa ngandurarugo.”
Ibibazo bikigaragara bibangamira kuzamura umusaruro birimo gutinda kugeza ku bahinzi imbuto n’ifumbire bitinze hagaragajwe ingamba zihari mu kubikemura.
Dr. Ndabamenye yagize ati: “Ubu twatangiye gahunda yo kujyanayo ba agoronome bahatuye, kunoza ubushakashatsi no kongera abatubuzi, gushishikariza abahinzi kwiyandikisha kare muri Smart Nkunganire ngo abacuruza inyongeramusaruro bitegure kuyibegereza n’ubukangurambaga buhoraho mu kujya mu bwishingizi n’ibindi.”
Ibyo bikorwa byihariye byo gukemura ibibazo bikiri mu kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi, harimo gukoresha ikonabuhanga mu buhinzi nko kongera ubuso bwuhirwa, ari ubunini kimwe n’ubuto, gukoresha imashini zihinga, gukoresha inyongeramusaruro na tekiniki zihangana n’imihindagurikire y’ibihe, guhinga ahantu hose hashoboka hanarimo n’ubuso bungana na 70% mu nzuri, gukora uturima tw’igikoni, gukangurira abashoramari gushora mu buhinzi n’ubworozi kandi utubura n’utanga inyongeramusaruro bazajya babibazwa.
FOBASI ni gahunda yitezweho ko umusaruro uziyongera abantu bakabona ibyo kurya, bakabona amafaranga ndetse hakaboneka imirimo.
