Urugendo rw’umwaka wose ruba ari rurerure mu buzima bw’umuntu, ni muri urwo rwego Imvaho Nshya yabateguriye bimwe mu bintu bitandukanye byaranze umwaka wa 2024 mu myidagaduro.
Muri byinshi byabaye harimo ibyiza n’ibibi, ari nayo mpamvu muri iyi nkuru uri bwibuke ukanasobanukirwa ibyinshi byabaye.
Umwaka w’ishya n’ihirwe kuri ba Nyampinga
Uyu mwaka wa 2024 ni umwaka w’ishya n’ihirwe kuri bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda kuko usize bashyingiranwe n’abo bihebeye.
Tariki 29 Ukuboza 2024, Miss Nishimwe Naomie Mäckenzie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yarasabwe, arakobwa ndetse anasezerana Imbere y’Imana n’umukunzi we Michael Tesfay mu birori byahuje imiryango, inshuti n’abavandimwe.
2024 ntizibagirana mu buzima bwa Miss Aurore Kayibanda wakoze ubukwe na Gatera Jacques ku wa 15 Kanama, nyuma y’igihe bari bamaze bari mu munyenga w’urukundo.
Muri 2024, habayemo ibitaramo bitandukanye byanejeje benshi mu bakunzi b’imyidagaduro.
Umunyarwanda yabivuze ukuri koko aho umutindi yanitse ntiriva, ni byo byabaye ku baraperi n’abakunzi b’iyo njyana ubwo igitaramo Icyumba cya Rap cyasubikwaga ku munsi nyirizina cyagombaga kuberaho.
Uko igitaramo icyumba cy’amategeko kitabiriwe byagaragarije Abaraperi ko bari bakumbuwe n’abakunzi b’iyi njyana bituma hategurwa ikiswe icyumba cya Rap cyagombaga kuba tariki ya 27 Ukuboza 2024 bagafasha abakunzi babo gusoza umwaka.
Gusa siko byagenze kuko cyaje gusubikwa ku munsi nyirizina, ndetse bamwe banamaze kugera aho cyagombaga kubera, bitewe n’imvura yaguye kuri uwo mugoroba ikangiza ibikoresho byari byateguwe, abateguraga bahitamo kugisubika bakimurira tariki 10 Mutarama 2025, kikazabera muri Camp Kigali.
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wakomeje kwaguka
Israel Mbonyi yongera kuzuza Bk Arena ku nshuro ya gatatu, kuko kitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, mu gitaramo ngarukamwaka yise Icyambu live concert asanzwe akora tariki 25 Ukuboza, kuri iyi nshuro akaba yaranamurikiyemo alubumu ye.
Chorale de Kigali yafashije Abanyarwanda kwizihiza Noheri, ibataramira mu gitaramo bise Christmas Carols Concert kimaze kumenyerwa n’abatari bake, banizihiza imyaka 58 iyo Chorale imaze ikora umurimo w’Imana.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 22 Ukuboza 2024, kitabirwa na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abaminisitiri, abayobozi mu bigo bya Leta n’ibitari ibya Leta n’abandi bantu by’umwihariko abakunzi b’iyi korali.
Muri 2024 Ugushyingo, u Rwanda rwakiriye inama ya Acces itegurwa na Music in Africa, yari igamije kwigira hamwe ku iterambere ry’umuziki w’Afurika, aho abahanzi batandukanye bo muri Afurika bahuriye mu Rwanda kugira ngo bigire hamwe uburyo bakora ubuhanzi bubateza imbere.
Ni inana yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo n’umunyabigwi mu muziki wa Afurika ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka watangaje ko azakora uko ashoboye umuziki ugatunga abawukora (abahanzi).
Ibyamamare byagonganye n’amategeko
Tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi yari yabanje yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Miss Muheto yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro 31 Ukwakira 2024, aho yaburanye yemera ibyaha byose aregwa uretse icyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.
Tariki 6 Ugushyingo rwatangaje ko rwahanishije Miss Muheto Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 199 Frw.
Tariki 18 Ukwakira 2024 Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ni nyuma y’uko yari yabanje kugaragara mu kiganiro yanyuzaga ku murongo we wa Youtube, avuga ko atazongera kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumubaza impamvu yavuze nabi umuhanzi runaka.
Tariki ya 31 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.
Ku wa 6 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu ijoro ry’itariki 27 Nzeri 2024 ni bwo Miss Uwase Vanessa wari umaze imyaka itanu yambitswe impeta n’umusore wari wamusabye ko bazabana akaramata ariko akaza kuyikuramo nyuma yo kubona ko bidashoboka, yongeye kwambikwa impeta n’uwo bari mu rukundo amusaba ko azamubera umugore nawe arabyemera.
Mu mwaka wa 2024, Riderman na Bull Dogg bamuritse Alubumu bahuriyeho bise Icyumba cy’amategeko, hanyuma tariki 24 Kanama 2024 bakora igitaramo bafatanyije n’abaraperi batandukanye bakitirirra iyo Alubumu, bavugaga ko byari mu byifuzo by’abakunzi babo kugira ngo bayibasogongeze.
Muri Werurwe 2024, Itorero Inyamibwa za AERG, zataramiye Abanyarwanda mu gitaramo bise inkuru ya 30, cyagarukaga ku buzima Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 babayemo mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu (1959-1990), n’imyaka 30 nyuma yo kukibohora.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wa’iariki 23 Werurwe 2024, kitabirwa n’abenshi mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko, biba akarusho ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu bifatanyaga n’iri torero ibyarushijeho kunezeza abacyitabiriye.
Ni umwaka waranzwemo umwiryane mu byamamare bitandukanye
Abakurikiye imyidagaduro ntibakwibagirwa amatsinda yadutse mu 2024, yamenyekanye nka Team B bivuze ko ngo hari itsinda ry’abari bashyigikiye The Ben mu gihe abandi bari inyuma ya Bruce Melodie ibyatumaga hahora igisa no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Big Energy y’abakunzi ba Yago n’ibindi.
Uruganda rw’imyidagaduro rwatakaje ingirakamaro
Mu bihe bitandukanye bya 2024, uruganda rw’imyidagaduro rwatakaje ibyamamare byaryohereje benshi ubuzima, bituma uwo mwaka utazibagirana.
Intangiriro z’uyu mwaka zatangiranye inkuru y’akababaro kuko tariki 27 Mutarama 2024, Umusaza Pastor Ezra Mpyisi wakunzwe na benshi kubera amagambo ye y’ubwenge, yatabarutse ku myaka 102.
Ku wa 27 Nyakanga 2024, Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Kibuye.
Nanone Anne Mbonimpa wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yitabye Imana tariki 9 Ugushyingo 2024 azize urupfu rutunguranye.
Mbere ho gato y’uko ukwezi gusoza 2024, abakunzi ba Chorale ya Healing Worship Ministry babuze umuntu w’ingirakamaro kuko yapfushije Cherissa Tona wari umuririmbyi wayo ku wa 3 Ugushyingo 2024 azize urupfu rutunguranye.