Umunyabigwi mu muziki gakondo nyarwanda, Nyiranyamibwa Suzanne, yaraye azirikanwa mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe, hanagarukwa ku byifuzo bitatu yahoraga agaragaza akiriho, birimo kutazagwa mu mahanga.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2026, cyitabirwa n’inshuti n’abanyamuryango ba Nyiranyamibwa, barimo ibyamamare bitandukanye.
Uyu mugoroba waranzwe n’indirimbo n’ubuhamya bwatanzwe n’inshuti, abo mu muryango we ndetse n’abandi bamumenye.
Mu buhamya bwatanzwe, hagarutswe ku byifuzo bitatu uyu munyabigwi yahoraga agaragaza akiriho.
Umwe mu bamumenye cyane, uzwi nka Papa Alexandre, yasangije abitabiriye iki gitaramo ubuzima yabanyemo na Nyiranyamibwa, anagaruka ku byifuzo bitatu yamwumvanye kenshi akiriho.
Yagize ati: “Yahoraga avuga ati ‘Icyampa sinzagwe mu mahanga, ndashaka kuzagwa mu Rwanda.’
Kandi si ukubivuga gusa, nta nubwo ari ibyamugwiririye; yakoze ku buryo agwa mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko icyifuzo cya kabiri Nyiranyamibwa yakundaga kubwira inshuti ze ari uko atifuzaga kwitaba Imana amaze igihe kirekire arwariye kwa muganga.
Abitabiriye uyu mugoroba wo kumwibuka bagaragaje ko bashimira Imana ko yitabye Imana mu buryo bahuza n’icyo cyifuzo cye.
Icyifuzo cya gatatu, nk’uko byagarutsweho muri ubwo buhamya, ni uko Nyiranyamibwa yasabaga inshuti ze kutazaheranwa n’amarira n’agahinda bikabije nyuma y’urupfu rwe. Ahubwo yifuzaga ko bazajya bamwibuka bishimye, bazirikana ubuzima bwe n’ibyiza yakoze.
Ibyo ni na byo byaranze iki gitaramo, aho inshuti, umuryango n’abandi bamukundaga bahuriye hamwe kugira ngo bamwibuke, bamusingize kandi bizihize umurage yasize mu muziki nyarwanda.
Nyiranyamibwa Suzanne yavutse ku wa 21 Werurwe 1943, yitaba Imana afite imyaka 83. Yasize abana bane, abuzukuru 11 n’umwuzukuruza umwe.
Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu mu irimbi rya Rusororo.


