Bamwe mu bagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakagira impinduka mu mubiri wabo barasaba Inzego z’ubuzima kubunamuraho uwo mugogoro bakajya babanza gupimwa kugira ngo bahabwe uburyo bujyanye n’imiterere y’umubiri wabo.
Mu rwego rwo kuboneza urubyaro, abagore benshi binubira ko iyo bakimara kubyara hari ubwo abaganga bahita babagenera uburyo bwo kuboneza urubyaro batabanje no kumenya imiterere y’ubuzima bwabo.
Ibyo ngo bamwe bibagiraho ingaruka zirimo kujya mu mihango idashira (kuva cyane), kuribwa umutwe bikabije kandi ku buryo buhoraho, kubabara mu kiziba cy’inda, kuribwa umugongo n’ibindi.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko bajya kwa muganga bakabwirwa uburyo buhari nyuma bagahitamo ariko bataba bazi neza niba nta ngaruka buzabagiraho nyuma bakisanga mu bibazo.
Bagasaba ko bajya basuzumwa mbere bagahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bujyanye n’imiterere y’umubiri wabo n’impinduka ziterwa n’imisemburo.
Irabaruta Chantal, umubyeyi ubyaye kabiri, agaragaza ko amaze hafi amezi atatu aboneje urubyaro akoresheje agapira k’imyaka itanu gashyirwa mu kuboko ariko, amaze ukwezi kurenga ajya mu mihango idashira.
Afite ubwoba ko umugabo we ashobora kumuca inyuma kuko batagikora amabanga y’abashakanye.
Ati:”Njya kuboneza urubyaro bampitishijemo mpita mfata agapira k’imyaka itanu, ariko maze ukwezi kurenga ndi kuva kandi ikibazo hari ubwo ngira ngo byakamye bikamara nk’umunsi wose bitaje, nkajya kumva ejo byagarutse. Birambangamira cyane yewe n’uwo twashakanye ashobora kunsha inyuma kuko ukwezi amaze yihangana ni kunini.”
Yongeho ko hari bagenzi be bagiye bagirwaho ingaruka gusa bakabahindurira, bagasaba ko ibyaba byiza bajya bapimwa mbere bagahabwa ububoneye butabagiraho ingaruka.
Umukundwa Safi Therese, na we agaragaza ko yaboneje urubyaro akoresheje urushinge rw’amezi atatu, ariko nyuma atangira kubabara umutwe bikabije ndetse ababana nawe umunsi ku wundi bakamubwira ko asigaye ahorana umushiha.
Ati: ”Nakoresheje agashinge k’amezi atatu ariko nyine umutwe warandyaga, nkagira akanyamunabi ariko nasubiye kwa muganga nsanga ari ko kabitera ndahindura.”
Dr Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko kuba umubyeyi yava cyane mu gihe cy’imihango, cyangwa kuva gake hagati y’imihango, agasereri n’ibindi, bishobora kubaho umuntu agitangira gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko akenshi mu mezi atatu ya mbere ibyinshi biba byashize.
Agaragaza ko ari impinduka mu mubiri ziba zatewe n’uko umuntu ataramenyera izo mpinduka z’ingano y’umusemburo cyangwa uburyo runaka bwo kuboneza urubyaro.
Icyakora na we avuga ko iyo bigaragara ko bidasanzwe hashobora kwiyambazwa abaganga bagahindura uburyo umubyeyi yahawe mbere.
Ati:”Kuri bake bishobora kugaragara ko umubiri utabashije gukorana n’uburyo runaka, bagahindurirwa ubwo buryo.”
Nubwo abaturage bavuga ko badapimwa mbere yo guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, Dr Cyiza agaragaza ko mbere yuko abaganga babutanga babanza gusuzuma ko nta burwayi busanzwe nk’umubyibuho ukabije cyangwa umuvuduko.
Ati: ”Abaganga babanza gusuzuma ko yaba afite umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, yarabyaye se, ibibazo byo kuvura kw’amaraso, diyabeti, n’ibindi bifashishije (Medical eligibility criteria wheel), gusa akenshi ibi ntibisaba ibizamini bya laboratwari. Ibi bifasha kwa muganga kureba uburyo runaka yafata ariko n’ubundi umwihariko w’imiterere y’umubiri wa buri muntu ntibiba bivuze ko 100% umubiri w’abantu bose uzabwakira.”
Atanga inama ku bagirwaho ingaruka no kuboneza urubyaro ko hari uburyo bwo kwitabwaho harimo, kugana muganga wabihuguriwe akabafasha aho kugira ngo bahagarike kuboneza urubyaro.
Imibare ya RBC igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2024, nibura 70% by’abagore babyarira kwa muganga bataha bamaze gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro(Post Partum Family Planning), bavuye kuri 17% bariho mu mwaka wa 2018.
Nitwa ISIHAQ
July 16, 2025 at 11:42 pmNone my dear wife has been3weeks
In period what cause ava cyane