Ibyo Alain Mukuralinda azibukirwaho mu myidagaduro
Imibereho

Ibyo Alain Mukuralinda azibukirwaho mu myidagaduro

MUTETERAZINA SHIFAH

April 4, 2025

Uretse kuba yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Bernard Mukuralinda yamenyekaye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake, nyuma aza gutangira kuzamura impano z’abahanzi batandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yatangaje inkuru y’inshamugongo ko uwari Umuvugizi wayo wungirije Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima nyuma yo kugezwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal arembye agahita ajya muri Koma.

Muri iyi nkuru turagaruka by’umwihariko ku ruhare uyu mugabo yagize mu ruganda rw’imyidagaduro bihereye ku byishimo yahaye abakunzi b’ibihangano bye, abo yazamuye n’ibindi.

Mu buhanzi bwe yamenyekanye nka Alain Muku, yanditse anaririmba indirimbo zitandukanye zirimo ‘Mukundire ko ari umuntu’, igaruka ku kwigisha abantu ko bagomba guha agaciro bagenzi babo.

Murekatete ivuga ku rukundo, indirimbo zirata ibigwi by’amakipe zirimo Tsinda batsinde ifatwa nk’indirimbo y’ibihe byose y’ikipe y’Igihugu Amavubi n’izindi.

Muri uko kuririmba ni ho Alain Mukuralinda yaje gushinga sosiyete ifasha abahanzi mu bujyanama (Label) yise The Boss Papa, yazamukiyemo abatari bake mu bahanzi barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva Francois uzwi cyane nka Gisupusupu.

Nyuma yaje gutangiza umushinga witwa Hanga higa, aho bazengurukaga mu gihugu hose, bashaka impano zikiri nto, cyane cyane hakibandwa ku bakora injyana gakondo.

Uwo mushinga wahiriye benshi barimo Elisha the Gift wayitwaye ku nshuro ya mbere ndetse na Rugamba Claude wanashinze itorero rikomeye rya Kinyarwanda ryitwa Urukatsa.

Uretse kuba yari umunyapolitiki Mukuralinda yahoraga ahamagarira abahanzi kuririmba injyana zo mu bihugu byo hanze ariko bagashingira ku mwimerere w’injyana gakondo ku buryo n’uwayumva yakumvamo umwimerere w’Abanyarwanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

Uyu mugabo wavukiye i Kigali mu mwaka wa 1970, yari afite impamyabumenyi y’amategeko yakuye muri Kaminuza Gatolika ha Louvain mu Bubiligi mu 1998.

Nyakwigendera Alain Mukuralinda yashinze sosiyete ifasha abahanzi yazamukiyemo Clarisse Karasira na Nsengiyumva Francois (Igisupusupu)
Rukundo Agnes wamenyekanye ku ndirimbo Motari na we yaje gusinya amasezerano yo gufashwa na Boss Papa mu 2021
Uhereye ibumoso ni Rugamba Claude n’abo babanaga mu itsinda bamaze kwinjira muri kompanyi ifasha abahanzi ya Alain Muku nyuma yo gutsinda amarushanwa ya Hanga higa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA