Umuhanzi Tom Close yagaragaje ibyo yishimira nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihagaritswe n’ingabo za RPA- Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Avuga ko mu byo yishimira harimo n’uko Abarokotse bakomeje ubuzima kandi bakiyubaka.
Ni bimwe mu byo agarutseho mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akagaragaza ko afite byinshi yishimira nyuma y’imyaka 32 ishize Abanyarwanda bari mu gihugu gitekanye.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Imvaho Nshya Tom Close avuga ko kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikintu kimwe ariko gukomeza ubuzima kw’abayirokotse n’ubwo bitari byoroshye ariko byarabaye.
Yagize ati: “Icyo nishimira ni uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kubaho, kuko kurokoka ni kimwe ariko kurokoka mu bihe udafite aho ureba kandi bitewe n’inzira igihugu cyafashe kigomba gutanga ubutabera buboneye byari byoroshye ko abantu bamwe bari kumva ko batereranywe.
Yisanga nyuma y’imyaka 20 cyangwa 30 umuntu wamwiciye ababyeyi bicaranye bari kumwe cyane ko muri iki gihe n’abakatiwe iyo myaka barimo gusohoka mu magororero, ikinshimisha ni uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwakunze n’ubwo hari ubugome bw’indengakamere bwabaye muri iki gihugu, Abatutsi bakicwa bishwe n’abaturanyi, abo bashyingiranye byari byoroshye ko Igihugu cyari gucikamo Kabiri.”
Tom Close akomeza avuga ko ashimira cyane ubuyobozi bw’u Rwanda bwatumye Ubumwe bw’Abanyarwanda bugerwaho akavuga ko uko byagenda kose n’abakiburwanya bazatsindwa kuko nk’Abanyarwanda baba mu gihugu na bo bazabarwanya.
Ati: “Ubuyobozi na Politiki byiza dufite bibanisha Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko igihe cyose abantu bishyize hamwe bashobora gukora kandi bagateza igihugu cyabo imbere n’ubwo baba bakomeretse batacitse intege.
Abajijwe impamvu abona itera bamwe mu bahanzi guceceka mu bihe byo Kwibuka, Tom Close avuga ko ari ibihe bikora ku marangamutima y’Abanyarwanda benshi bityo hari ubwo umuntu abura imbaraga zo kuvuga bisaba igihe kugira ngo umuntu abohoke.
Ati: “Bamwe bahitamo guceceka kubera yuko ntabwo ari buri muntu ufite ubushobozi bwo kuvuga kuko hari igihe ushobora kubivuga ukabivuga nabi cyangwa ukabivuga mu marangamutima atari yo nkeka ko bamwe ari yo mpamvu baceceka.”
Yongeraho ati: “Ariko ubishobojwe akwiriye gutanga ubutumwa kuko dufite ijwi kandi si impano yacu gusa iriduha n’abafana bacu barariduha kandi ni na bo baba badukeneye muri icyo gihe, ni byiza rero ku mu gihe cyo kwibuka by’umwihariko kuri ino nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukwiye twese guhaguruka mu ijwi rimwe tugakomeza imitima icitse intege ndetse tukanamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari aho ikigaragara.”
Asoza Tom Close yahamagariye abahanzi kwifatanya n’izindi nzego mu kurwanya Ingegabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa biganisha ku rwango cyane cyane mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuko bikomeje guhembera urwango n’amacakubiri ku mugaragaro