Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari zisaga 14,7 Frw
Ubukungu

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari zisaga 14,7 Frw

NYIRANEZA JUDITH

January 14, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kuva ku itariki ya 5-9 Mutarama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga byarwinjirije amadolari ya Amerika 10 139 238 arenga miliyari 14,7 Frw.

Ni amafaranga yakomotse ku bicuruzwa byoherejwe hanze bifite uburemere bwa toni 8,034 birimo ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze.

NAEB itangaza ko muri icyo gihe (5- 9.1.2026), u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 566 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 4 105 946.

Icyayi cyoherejwe ni mega toni 591 cyinjije amadolari ya Amerika 1 860 371.

Imboga zoherejwe mu mahanga zapimaga mega toni 274 zinjije amadolari ya Amerika 340 240.

Zoherejwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bwongereza no mu Buholandi.

U Rwanda kandi rwohereje imbuto zipima mega toni 468 zinjije amadolari ya Amerika 325 666.

Imbuto zorohejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Indabo zoherejwe mu mahanga ni mega toni 14 zinjije amadolari ya Amerika 79 011.

Zoherejwe muri Nigeria, mu Buholandi no mu Bwongereza.

Ibindi bikomoka ku buhinzi ni mega toni 5 841 byinjije amadolari ya Amerika 2 819 071. 

‎Byoherejwe muri Oman no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika.

‎Ibindi byoherejwe mu mahanga bikomoka ku matungo byanganaga na mega toni 280 byinjije amadolari ya Amerika 608 933.

‎Byoherejwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda no hirya no hino muri Afurika.

Mu mwaka wa 2024/25 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda amadolari ya Amerika asaga miliyoni 893, avuye ku madolari ya Amerika miliyoni 839 mu 2023/24.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA