Ku wa Gatanu, tariki 12 Nzeri 2025, amakipe 16 agize Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda aratangira guhatanira Igikombe cya Shampiyona kimaze imyaka itandatu cyegukanwa na APR FC.
Ni umwaka uteye amatsiko benshi kubera uko amakipe yiyubatse ndetse no gukabya inzozi kuri bamwe bari bamaze igihe badakina mu Icyiciro cya Mbere.
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izakinwa amezi icyenda kuko izasozwa ku wa 24 Gicurasi 2026.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe byo kwitega muri iri rushanwa rikunzwe na benshi mu gihugu.
Bwa mbere amakipe umunani ya mbere azahebwa
Ku nshuro ya mbere guhera muri iyi Shampiyona ya 2025/26 mu Rwanda amakipe umunani ya mbere azahembwa.
Ikipe ya mbere izahabwa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihwembwe miliyoni 60 Frw, iya gatatu miliyoni 40 Frw, iya kane miliyoni 30 Frw, iya gatanu izahabwe miliyoni 25 Frw, iya gatandatu miliyoni 20 Frw, iya karindwi miliyoni 15 Frw, mu gihe iya munani izabona miliyoni 10 Frw.”
Ubusazwe ikipe ya mbere mu cyiciro cya mbere ni yo yonyine yahembwaga agera kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umubare w’abanyamahanga babanza mu kibuga wongerewe
Muri uyu mwaka mushya wa Shampiyona, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (FERWAFA), ryatangaje ko umubare w’abanyamahanga bemerewe kubanza mu kibuga wongerewe ugera ku munani uvuye kuri batandatu ndetse “nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga.”
Ubusanzwe, amakipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’umukino, ariko abahurira mu kibuga ntibarenge batandatu.
Iki cyemezo kizafasha amakipe arimo APR FC, Rayon Sports yaguze abakinnyi benshi bakomoka hanze y’u Rwanda.
Kwandikisha abanyamahanga ni miliyoni 2 Frw
Imwe mu mpinduka zikomeye zakozwe muri shampiyona ya 2025/26 n’uko guhera muri Mutarama 2026 Shashyizweho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga aho, kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga hazajya hishyurwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe, kwandikisha abakinnyi n’abatoza bungirije byari 5000 Frw kuri buri umwe, umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.
Abatoza 11 bashya
Mu makipe 16 agize Icyiciro cya Mbere, 11 afite abatoza bashya kuko batabashije gukomezanya n’ab’umwaka ushize kongeraho abazamukanye na Gicumbi FC na AS Muhanga.
Aba, ni Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi wa Rayon Sports, Umunya- Maroc Taleb Abderrahim, Umunya-Tunisia Ben Mousa utoza Police FC na Haringingo Francis wasubiye muri Kiyovu Sports nyuma itatu.
Hari kandi Gatera Musa uzatoza AS Muhanga, Bisengimana Justin wa Gicumbi FC, Nshimiyimana Canisius wa Mukura VS, Ruremesha Emmanuel wa Musanze FC, Bizumuremyi Radjabu wa Rutsiro FC, Dusange Sasha wa Gasogi United na Romami Marcel wa Eticelles FC.
Rayon Sports na Police zakwambura igikombe APR FC?
Imyaka ibaye itandatu yikurikiranya abakunzi ba ruhago mu Rwanda batangira umwaka bibaza ikipe izabasha kwambura APR FC Igikombe cya Shampiyona gusa bikomeje kunanirana kuko iyi kipe y’Ingabo yakigaruriye.
Nk’ibisanzwe Rayon Sports iza ku isonga mu guhabwa amahirwe yo kuba yakwambura igikombe APR FC ndetse n’uyu mwaka ni ko bimeze.
Gikundiro ni imwe mu makipe yiyubatse cyane uhereye ku mutoza Afhamia Lotfi n’abakinnyi nka Asouman Ndikumana,
Abanyezamu Pavel Nzlia na Drissa Kouyaté, Musore Prince na Tambwe Gloire bakomoka mu Burundi, myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, Umunyekongo Tony Kitoga ukina hagati, Umunya-Tunisia Mohammed Chelly n’abandi benshi.
Si Murera gusa kuko indi kipe yitezweho gutanga gakomeye muri Shampiyona uyu mwaka.
Iyi Kipe ya Polisi y’Igihugu yegukanye Igikombe cy’irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi, ryateguwe na APR FC mu kwezi gushize.
Iyi kipe y’Umutoza Ben Mousa, yongeyemo abakinnyi benshi barimo Abanyarwanda nka Myugariro Rurangwa Mossi wayisubiyemo, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga, Kwitonda Alain Bacca, Gakwaya Leonard, Nsengiyumva Samuel, Emmanuel Okwi n’abandi.
Kuba iri mu mwuka wo kwegukana ibikombe, ikipe nziza ndetse n’ubushobozi bwo gutera imbaraga abakinnyi binyuze mu gahimbazamusyi kari hejuru, ni bimwe mu bishyira iyi kipe mu zihatanira igikombe.
Nubwo bimeze bityo, burya ngo iyagukanze ntijya iba inturo. APR FC na yo ntabwo iryamye ahubwo izaba yifuza kwisubiza igikombe cyayo.
Iyi kipe na yo yongeyemo imbaraga ihereye mu batoza n’abakinnyi b’amazina akomeye barimo William Mel Togui, Memel Dao, Omborenga Fitina wagarutse, Hakizimana Adolphe, Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex na Ronald Ssekiganda basanga abo ifite kandi bigaruriye iyi shampiyona, bityo ntabwo bizaba byoroshye kuyambura igikombe.